RFL
Kigali

Niho Miss Rwanda 2022 igiye gutangirira! Iby'ingenzi wamenya ku ntara y'Amajyaruguru yibarutse Miss Doriane

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/01/2022 22:24
0


Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, urugendo rwo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ruzahera mu ntara y' Amajyaruguru.



Iyi ntara ni imwe mu zigeze kugira umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, Kundwa Doriane waryegukanye mu 2015 yiyamamarije muri iyi ntara benshi bita ko ari iy’ubukerarugendo.

Kundwa Doriane ari mu bakobwa batanu bahagarariye intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, bamenyekanye ku wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015, mu muhango wo kubatoranya wabereye mu mujyi wa Musanze.

Mu bakobwa bose bahatanye uko bari 34, banyuraga imbere y’abatanga amanota batatu, bakiyerekana ndetse bakabazwa n’ibibazo, abatanga amanota nibo bemezaga uwatsinze cyangwa uwatsinzwe, hakurikijwe uburyo yiyerekanye ndetse n’uburyo yasubije ibyo yabajijwe.

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, ahesha ishema akarere ka Musanze

Ababashije kwiyerekana neza kandi bakanasubiza neza kurusha abandi uko ari batanu icyo gihe barimo Kundwa Doriane wari wambaye No 4, icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Kuva icyo gihe urugendo rwa kundwa Doriane rwarakomeje ndetse akomeza gukataza no gukora iyo bwabaga kugera ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015 ubwo yabaga nyampinga w'u Rwanda.

Mu gihe harabura amasaha make ngo ibirori nyir'izina bya Miss Rwanda bitangire, aho bizatangirira mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri La Palme Hotel Musanze ku isaha ya Saa saba z'amanywa, amakuru aravuga ko abakobwa bose bamaze guhamagarwa.

Miss Kundwa Doriane n'ibisonga bye nyuma yo kuba nyampinga mu 2015

Iby'ingenzi wamenya ku ntara y'Amajyaruguru

Intara y’Amajyaruguru ifite ubuso bwa kirometero kare 3331 n’abaturage barenga 1.604.997. Igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru kigizwe n’imisozi miremire, igaherwa mu majyaruguru yayo n’uruhererekane rw’ibirunga. Iteganya gihe rimeze neza, rigizwe n’imvura isanzwe mu gihe cy’umwaka, n’amahumbezi mu gihe kinini cy’umwaka uretse mu mezi abiri gusa ya gicurasi na Kamena, mu cyi haba hari izuba naryo ridakanganye cyane.

Intara y'Amajyaruguru yashyizweho hakurikijwe Itegeko No. 29/2005 of 31/12/2005 rishyiraho inzego z'igihugu cy'u Rwanda. Iyi Ntara yakozwe hakomatanyijwe icyari intara ya Ruhengeri, Byumba n'igice cy'amajyaruguru cy'icyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu Intara y'Amajyaruguru igizwe n'Uturere 5 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, na Rulindo, Imirenge 89, Utugari 413 n'Imidugudu 2743.

Batanu ba mbere batsinze mu ntara y'Amajyaruguru bafashe agafoto na nyakwigendera Ambasaderi Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana, maze urugendo rwa Miss Kundwa Doriane rutangirira aho.

Kundwa Doriane akimara kuba nyampinga wa 2015 yicaye mu ntebe nziza yari yamuteguriwe

Bamwe mu bakobwa batsindiye guhagararira intara y'Amajyaruguru 2019  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND