RFL
Kigali

Ingaruka umunani zikomeye zo kwikinisha

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2022 21:12
1


Kwikinisha ni ugukangura imyanya ndangagitsina hagamijwe kwishakamo ibyishimo bya nyuma (Kurangiza) nk'ibigerwaho mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina. Kwikinisha ahanini bikoreshwa intoki ariko rimwe na rimwe abagore bakoresha ibikinisho bizwi nka 'Vibrator' cyangwa 'Sex toys'.



Ubushakashatsi bwerekana ko umubare munini w'abantu bikinisha ari urubyiruko rw'abasore n'inkumi, hakanabaho bamwe mu bantu bafite ingo bihisha bagenzi babo bakikinisha kubera kubatwa nabyo.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko hari igihe bikorwa ari amahitamo n'ubwumvikane hagati y'abashakanye, mu rwego rwo kwirinda gusama inda mu gihe cy'uburumbuke.

Impuguke mu by'ubuzima, zerekana ko kwikinisha bigira ingaruka nyinshi zitandukanye ku buzima bw'umuntu. Aha hari zimwe mu ngaruka mbi zo kwikinisha;

 1. Guhinduka kw'ingano y'imyanya ndangagitsina; Iyo umugabo yikinisha kenshi, bishobora kumutera kubyimba imyanya ndangagitsina mu gihe gito cyangwa bikanamutera indwara ya 'Edema' isanzwe itera igice runaka cy'umubiri kibyimba igihe kirekire kubera kugumana amazi mu mubiri. 

2. Kugira intanga nke; Dr. Chirag Bhandari, impuguke mu bumenyamuntu, avuga ko kwikinisha bikabije bishobora gutuma umubiri ucika intege bityo ugatanga intanga nke kandi zidafite imbaraga.

3. Indwara ya Dhat; Indwara ya 'Dhat' igaragara cyane mu Buhinde, ituma amasohoro aza hanze y'umubiri mu gihe abagabo bashaka gusa kuvana inkari mu mubiri (Kwihagarika). 

Dukurikije ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Mutarama 2015 na 'International Journal of Medical Research & Health Sciences' iyi ndwara ya Dhat ishobora kuba intandaro yo gusohora imburagihe.

 4. Kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina; Nk'uko umugabo wishora mu busambanyi agaca inyuma y'umugore bashakanye ashobora kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore we abishaka, ni nako kwikinisha bikabije bishobora gutuma umuntu ananirwa gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore we.


5. Gukomereka; Kwikinisha bishobora gukobora cyangwa se gutera ibisebe bigaragara nyir'ukubikora kuko ibiganza hari ubwo biba bifite uruhu rukomeye kurusha uruhu rw'imyanya ndangagitsina.

6. Kwigunga; Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bikinisha, bahora bashaka kuba bo nyine mu gihe kinini kugira ngo babone umwanya wo kwinezeza badasagariwe. Ibi bishobora kuviramo umuntu kwigunga bya burundu akajya yanga kugera aho abandi bari kuko aba yumva ubwe yihagije.

7. Kurakara, kwiheba no gutakaza icyizere; Abagabo bafite akamenyero ko kwikinisha bagira imico yo gutinya abantu, kurakara cyane, kwiheba no kwitakariza icyizere kuko iyo uwabaswe nabyo ashatse kubireka bimubera urugamba rutoroshye bigatuma yibona nk'umunyembaraga nke.

8. Kutagira gahunda zihamye; Abantu babaswe no kwikinisha bagorwa no kubyuka mu masaha ya mu gitondo kandi bagahora bashaka kuryama bishobora gutuma umuntu yica gahunda. Aha bishobora gutuma umuntu asiba cyangwa agakererwa imirimo ye cyangwa ishuri.

Impuguke mu by'ubuzima zigira abantu inama zo kugumana n'abandi, gushaka ibibahuza (Kuba Busy), gukora imyitozo ngororamubiri no kwihutira gushinga urugo mu gihe umuntu abona ko ashobora kubatwa no kwikinisha.


Sources; India.com / Medicalnewstoday / Healthline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda jean pierre3 months ago
    Igitekerezo cyajye; ark ibyo bintu mubamuvuga nibyo Koko





Inyarwanda BACKGROUND