RFL
Kigali

Mukase wa Akeza Elisie unacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yasabiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/01/2022 16:13
0


Mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Mukanzabarushimana mukase wa Akeza Elisie unacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.



Iminsi ibaye 13 Akeza Elisie Rutiyomba w’imyaka 5 yitabye Imana, bwa mbere mukase ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe akaba yagejejwe imbere y’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe agikurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza.

Ibintu Umunyamategeko wa Mukanzabarushimana yagaragaje ko bidakwiye kuko afite uburwayi n’umwana ukiri muto kandi imbere y’amategeko akaba ari umwere.

Ibi ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta shingiro bifite kuko umwana yamaze gucuka kandi ari kumwe na se.

Nyuma yo kumva impande zombi (Ubushinjacyaha n’Umunyamategeko wa Mukanzarushimana) Urukiko rukaba rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Mukanzabarushimana kuwa 02 Gashyantare 2022 saa cyenda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukanzabarushimana yatumye umukozi ibintu binyuranye kandi bigoye kubona, mbere yuko umukozi ahurira nawe mu muryango agenda, hashira akanya agasanga umwana mu kigega cya litiro 200 cy'amazi yashizemo umwuka.

Umwanzuro w'Urukiko ku ifungwa n'ifungurwa rya Mukase wa Akeza uzatangwa kuwa 02 Gashyantare 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND