RFL
Kigali

Dore ibibazo by’ingutu abarimu bari guhura nabyo muri uyu mwaka wa 2022

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2022 16:57
1


Ibibazo byo mu mashuri ni bimwe mu bidindiza imyigire bigatuma umwarimu mwiza agorwa no kubikemura aho kwigisha abana ashinzwe. Muri uyu mwaka wa 2022 hari ibibazo by’ingutu abarimu bakomeje guhura nabyo bikabakoma mu nkokora.



Bimwe mu byo bahura nabyo harimo kubura inshuti zo mu buzima busanzwe kubera guhora ku bigo by’amashuri aho batabona umwanya wo kwiyitaho cyangwa ngo babe banaganira n’abaturanyi babo. Kugorwa no kwibonera igihe cyo kwiyitaho ubwabo, gukorera ku ntego z’igihe kirekire, intonganya no guteshwa umutwe n’abana bigisha.

Izi ngorane kimwe n’izindi zitandukanye abarimu bahuta nazo, zishobora gutuma bakererwa mu myigishirize bigatuma n’abana bigisha bakererwa mu bwenge.

1.KUBURA IGIHE GIHAGIJE CYO GUTEGURA AMASOMO,…

Magingo aya , umwarimu agorwa no kumara igitabo yahawe gikubiyemo ibyo azigisha mu gihe cy’umwaka ndetse bamwe mu barimu ntabwo bashobora gusoza isomo ku gihe kubera ingano y’ibyo batanga.

Abarimu bagorwa no gutegura ibikoresho bazifashisha mu isomo mu gihe cyo kwigisha, aribyo Gutegura isomo, imfasha nyigisho,….Abarimu baba bafite igihe gito cyo gutegura ibyo byose mbere yo kujya mu ishuri imbere y’abana.

2.KUGIRA IBINTU BYINSHI BYO KUZUZA

Mbere yo kwigisha hari ubwo mwarimu agenzura abanyeshuri, agasanga bafite n’ibindi bibazo bizasubizwa n’ababyeyi babo cyangwa agasanga akwiye gutegura icyandikwa kitari gito. Kuri iyi ngingo, turavuga abarimu bategura amakayi y’imyitozo , imikoro n’ibindi. Uretse ibi kandi mwarimu aba afite ibintu byinshi byo kuzuza (Ibidanago), bimufasha gukora umurimo we neza kandi byose bikaba bifatwa nk’itegeko mu gihe aba afite n’ibindi byo kwitaho.

3.GUSHYIRWA KU NKEKE N’ABAMUYOBORA BAMUSABA GUTSINDISHA 100%

Uretse bimwe bya kera, kuri ubu mu murimo hasigaye habamo ihangana kandi mu burezi ho biratandukanye. Buri mwarimu aba ashaka gukora cyane kugira ngo afatwe nk’indashyikirwa ku rwego rwe. Iki ni ikibazo gikomereye abarimu benshi kuko umuvuduko baba bagenderaho aba atari umwe.

Ku bigo bimwe na bimwe abarezi bahabwa agahimbazamusyi bigendanye n’imitsindishirize bagize, ibintu bifatwa nk’ibitari byiza kuko bituma abagendera ku muvuduko wo hasi batagerwaho nayo mahirwe kandi nabo ari abarezi beza cyane.

4.KUZUZA IBYIFUZO BY’ABANYESHURI N’ABABYEYI

Mwarimu niwe uba ufite urufunguzo rwo kuzamura umunyeshuri cyangwa kumusubiza hasi. Mwarimu w’iyi minsi arwana no kuzamura ibyifuzo by’abanyeshuri yigisha, agasabwa gukoresha uburyo bwose bushoboka, bikamushyira ku nkeke kuko aba atekereza ko bitazamukundira. Mwarimu asabwa gushyiramo udushya kandi ntacyo ahawe cyo kumufasha.

5.UBUSHOBOZI BUKE

Abantu benshi bavuga ko mwarimu ahembwa amafaranga make cyane. Ubusanzwe kugira ngo umuntu abashe kubaho neza n’uko aba afite buri kimwe akenera ngo amere neza, nyamara abarimu bo bivugwa ko babayeho nabi binyuze mu mushahara babahemba. Uretse ikibazo cy’amafaranga bahembwa, mwarimu bitewe n’aho yigisha, ntabwo ahembwa amafaranga yo kwifashisha mu ishuri mu gihe bibaye ngombwa nabyo bikaba imbogamizi ikomeye.

5.KUBURA UBUFASHA BW’ABABYEYI

N’ubwo ari inshingano za mwarimu kwigisha abana, hari ubwo akenera ubufasha bwa mwarimu hamwe na hamwe bikaba ingume. Muri uyu mwaka wa 2022, abarimu bari guhura n’inzitizi ziturutse ku kuba bari kurwana n’ibibazo by’abana babo bonyine. Ibi biri kuba mu bice by’icyaro.

Ababyeyi bagakoranye n’abarimu kugira ngo babashe gutanga ubutumwa n’ubufasha umwana akeneye kugira ngo atere imbere mu myigire ye. Iyo ababyeyi bakuyemo akabo karenge akazi bakakarekera abarimu gusa, biba ingume kuko batabasha kubikora bonyine.

Inkomoko: edsys.in






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Emmy2 years ago
    Ndabashimiye kumakuru meza mudahwema kuduha aryohera uyasoma . murakoze





Inyarwanda BACKGROUND