RFL
Kigali

MTN ibinyujije muri NUDOR yatanze ibikoresho by'abafite ubumuga bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/01/2022 16:58
0


MTN Rwanda ibinyujije mu muryango NUDOR yatanze inkunga y'ibikoresho by'abafite ubumuga birimo insimburangingo, inkoni z'ifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona n'ibindi bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.



Umuhango wo gutanga ibi bikoresho wabereye ku cyicaro gikuru cya NUDOR giherereye Kicukiro -Niboyi kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022. David Kayitare ukora mu ishanmi rishinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, yasobanuye impavu z'iki gikorwa cyo gutera inkunga abafite ubumuga binyuze mu muryango NUDOR. Yagize ati"Igikorwa cyaduteranyirije hano ni igikorwa twise "Twese Initiative" akaba ari igikorwa twafatanyije n'umuryango NUDOR wo gufasha abafite ubumuga butandukanye. 

Ni igikorwa twatangiye umwaka ushize muri Nzeri ariko kuri iyi nshuro tukaba twari twaje gutanga bimwe mu bikoresho twabemereye. Bimwe muri ibyo bikoresho harimo insimburangingo n'inyunganirangingo, hakaba harimo n'inkoni yera ifasha bamwe bafite ubumuga bwo kutabona ndetse tukaba twatanze n'amarinete afasha abafite ikibazo cy'uruhu rwera".

David Kayitare umukozi wa MTN

Hatanzwe inkoni 100, insimbura ngingo 120 na proteze 5. David Kayitare yagaragaje ko ibi bikoresho batanze bifite agaciro ka miliyoni 10 frw. MTN Rwanda isanzwe ikorana na NUDOR mu buryo butandukanye bwo guteza imbere abafite ubumuga kugira ngo nabo bumve badahejwe kuko nabo ari abantu nk'abandi. Ubu MTN Rwanda yashyizeho ishami rya gisozi ryibanda cyane ku gutanga serivise ku bafite ubumuga kandi barateganya no kubikora mu yandi mashami hirya no hino mu gihugu.


Nsengiyumva Jean Damascene, umunyambanga nshingwabikorwa w'ihuriro ry'abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR ] yashimye MTN Rwanda agaragaza ko iki gikorwa yakoze n'abandi bagakwiye kukigiraho. Yagize ati" Ni uruhare rukomeye ariko ntabwo njyewe uruhare rwa MTN muri iki gikorwa ndurebera kuri ibi ngibi batanze, ahubwo nabirebera mu butumwa buhamagarira abandi gukora ibikorwa nk'ibi wenda batari banazi ko bishoboka gufasha abantu binyuze muri ubu buryo". Yakomeje agira ati" MTN itanze urugero ariko kandi inafashije no kumenyesha ko hari abantu bakeneye ubufasha,  abanyarwanda bose bafite ubushobozi bakwiye gushyiramo imbaraga".


Ndayisaba Jean Baptiste wahawe insimburangingo yavuze ko yashimishijwe n'iki gikorwa. Yagzie ati" Byantunguye, njyewe ntabwo narinzi ko MTN yaha umuntu insimburangingo kugirango abashe kubona uko agenda, bagatanga n'imbago, narinzi ko ari ibya ama unite MTN itanga ariko byanshimishije cyane". Mugenzi we Jean Pierre Byumvuhore wahawe insimbura ngingo n'inyunganirangingo yavuze ko ari ibyagaciro gahambaye kubona umuntu uguha ibiguhagurutsa atabashaga guhaguruka ngo agende.

Insimburangingo yahawe ifite agaciro ka miliyoni n'ibihumbi 200 Frw, aya mafaranga yavuze ko ntaho yari kuzayakura ashima cyane MTN na NUDOR. 


Ibi bikoresho byahawe ababikeneye kurusha abandi, badafite ubushobozi bakennye kandi bari mu cyaro aho kwigenza bigoye.



Abafite ubumuga bahawe ibikoresho bashimiye MTN bivuye inyuma 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND