Ubutumwa bugufi bujya buba intandaro yo gutandukana hagati y’abakundana cyangwa abashakanye. Muri iki gihe abantu bamwe bahitamo gusiba ubutumwa bugufi nyuma yo kubusoma aho kugira ngo buteze ikibazo mu rukundo rwabo.
Niba uwo mukunda cyangwa uwo mwashakanye akunda gusiba ubutumwa bugufi yakira kuri telefone cyangwa se kuri chat ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, impamvu zikurikira nizo zibitera nkuko byanditswe na Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire n’urukundo:
-Aba agira ngo akomeze kukubona wishimye ndetse urukundo rwanyu ntirusenyuke
Kuko aziko ufuha cyane iyo ubonye ubutumwa bugufi runaka buturutse ahandi, umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ahitamo gusiba ubutumwa bwose kugira ngo nufata telefone ye ntugire icyo ubona.
Si ukuvuga ko haba hari icyo bahisha ahubwo baba bashaka ko mutagira icyo mugonganiraho nkuko byabaye wenda mu gihe cyashize, mugapfa ubutumwa bugufi kandi bitari ngombwa.
-Impamvu zihariye
Si buri kintu cyose kiri muri telefone y’umufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ugomba kubona. Hari ibyo aba agomba kumenya wenyine. Bishobora kuba bigendanye n’akazi cyangwa se ari ibibazo by’umuryango we. Wibikomeza.
Ibi bijya biba ikibazo kuko buri muntu aba yumva yamenya buri cyose umukunzi we cyangwa uwo bashakanye aba ahugiyeho, nyamara hari bimwe bakwiriye kumenya ku giti cyabo.
-Aba ari kuguca inyuma
Impamvu benshi mu bantu basiba ubutumwa bwabo ndetse na ‘chats’ biterwa n’uko babikoresha baca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye.
Baba bashaka ko utamenya amabi bakora nubwo bitoroshye guhita wemeza ko ariyo mpamvu abashakanye cyangwa abafite abo bakundana bose basiba ubutumwa.
TANGA IGITECYEREZO