RFL
Kigali

Nyaruguru: Hari kubakwa umudugudu w'icyitegererezo uzaba urimo amashuri n'amazu azatuzwamo abatishoboye n'abatuye mu manegeka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2022 18:46
1


Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority/RHA) bwatangaje ko mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa umudugudu w'icyitegererezo uzuzura muri uyu mwaka wa 2022, akaba ari umudugudu uzaba urimo ibikorwa remezo bitandukanye.



Mu butumwa Rwanda Housing Authority (RHA) yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yatangaje ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Munini irimbanije. Ni ubutumwa bwari kumwe n'amafoto anyuranye arimo igaragaza igikorwa cyo gusiza aho uyu mudugudu uri kubakwa, ibikorwa birimo gukorwa magingo aya mu kuwubaka ndetse n'igishushanyo mbonera cy'uko uyu mudugudu uzaba umeze numara kuzura. 

Iki kigo gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda cyatangaje ko uyu mudugudu uzatuzwamo abatishoboye n'abatuye mu manegeka. Cyatangaje kandi ko uzaba ugizwe n'ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, irerero rigezweho, imihanda, agakiriro n'ibindi. Ubu butumwa bwatanzwe na RHA, Akarere ka Nyaruguru nako kahise kabushyira ku rukuta rwako rwa Twitter ibizwi nka 'Retweet'.

RHA yanditse iti "Imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Munini mu Karere ka Nyaruguru irarimbanyije. Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzuzura muri uyu mwaka wa 2022, uzaba ugizwe n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazu azatuzwamo abatishoboye n’abatuye mu manegeka, amashuri, ...... irerero rigezweho (ECD), agakiriro, ibirâaro by’amatungo magufi ndetse n’imihanda".


Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzuzura muri uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tembasi gaspard2 years ago
    Natwe muri nyamasheke mu murenge wa Cyato akagali ka rugali umudugudu wa karambo.bari batwemereye umudugudu ariko baje kuwuhindura nyuma kandi bari bamaze kubarira imitugo yabaturange bamwe bari bamaze kwishyurwa.abandi barayabura ibyemezo baze kubigarura kandi bigiye kumara imyaka 2.natwe mwatuvuganira bakatugarurira ibyangombwa byacu tugikomereza ubuzima busanzwe.





Inyarwanda BACKGROUND