Abarimu iteka baba basabwa gushyira umutima wabo mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo karusheho kuba keza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyo abarezi cyangwa abarimu baba basabwa gukora mu kazi kabo ka buri munsi.
Insinzi iba itandukanye kuva ku ishuri ujya ku rindi, cyangwa kuva ku munyeshuri ujya k’uwundi. Gusa kuri mwarimu ni ikintu kiba
cyoroshye cyane kubona kuko biba biri mu byo asabwa kandi akora buri munsi, na
cyane ko hari abarimu usanga babimazemo imyaka itari mike.
Umwarimu w’umwuga akenshi aharanira kugira ishuri rye
ahantu heza abanyeshuri bishimira, maze agafasha n’abandi banyeshuri kwitabira
ishuri.
NKA
MWARIMU DORE IBINTU 5 USABWA GUKORA
1. Gukora ibintu
bidatandukanye kandi by’ingenzi (The Daily Fives).
Mwarimu akora iyo bwabaga agakora ibivumbura amatsiko
y’abana be, ndetse akamenya neza ko abana be yabashimishije ku kigero we
yifuza. Mwarimu akora iyo bwabaga akamenya neza ko abana be bishimiye ishuri
barimo.
Kwitegura kwiga ku banyeshuri ni ingenzi cyane, kurenza
uko mwarimu ategura ishuri arigishirizamo. Iminota itanu ya mbere y’imbere y’isomo, mwarimu mwiza aba aganiriza abana be akamenya neza ko babonye ibyo bakeneye
kandi bari mu byicaro byabo.
2. Guteganya
intego zikomeye ariko zishoboka kugerwaho
Mwarimu mwiza akorera ku ntego. Mu ishuri ryigisha
abarezi cyangwa ahandi abategura kuba abarezi bahurira, usanga biga uko isomo
ryiza riba rigizwe n’intego kandi zihamye ku buryo mwarimu aba asabwa gutegura
intego zihagazeho ariko zishoboka.
3. Kugenzura
ibyo yigisha.
Umwarimu mwiza agenzura ibyo yigisha akamenya neza ko
ibyo ari guha abana aribyo bakeneye, kurenza gupfa kubaha atabanje kugenzura
munteganyanyigisho ye. Mwarimu abanza kugenzura neza niba uburyo akoresha yigisha
bunoze neza cyane.
4. Ubufatanye.
Nibyo rwose, mwarimu aba agomba kwita kubyo abana biga, ariko nanone akamenya neza ko ubufatanye bwe n’ubw’abana yigisha ari ingenzi
cyane. Nta mwarimu wakwishimira kwigisha abana bari mukavuyo, ariko mu isi ya none
hari abatamenya kubayobora bikabaganisha mu kavuyo gakabije.
5. Gukuza
ubunyamwuga.
Umwuga wo kwigisha ni nk’umwuga wo gukina
umupira. Usanga abawukora bahora mu myitozo izabafasha gukomeza gutera imbere no
kuteza imbere ibyo bakora. Abarimu benshi bahora biga, bahora basoma cyane
kugira ngo bamenye indimi zitandukanye, bazabashe gufasha abana babo aho bizaba
ngombwa.
Ibi byose twabonye ni bike kubyo abarezi bagomba
gukora, kandi ntawashidikanya kwemera ko abarezi bari mu bantu bakora akazi
gakomeye kandi keza cyane.
Inkomoko: cchomelearning.co.uk
TANGA IGITECYEREZO