RFL
Kigali

Davido na Wizkid biyunze nyuma y'imyaka 4 badacana uwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2022 14:48
0


Abahanzi babiri bakomeye Davido na Wizkid bakomoka muri Nigeria bongeye kwiyunga nyuma y'imyaka 4 yari ishize bahanganye.



Davido na Wizkid, amashyiga abiri y'imbere mu muziki wo muri Nigeria, abahanzi 2 bamaze kumenyekanisha injyana ya Afro Beat ku rwego rw'Isi, si ibanga ko batavugaga rumwe dore ko bari bakunze kubicisha mu ndirimbo zabo aho umwe aba abwira mugenzi we ko ariwe urenze. Nyuma y'imyaka 4 yari ishize aba basore bombi bahanganye bongeye guhura barasabana, baranahoberana bishyira cyera.

Ukwiyunga kw'aba Davido na Wizkid kwabaye mu ijoro ryakeye ubwo aba bahanzi bombi bahuriye mu kabyiniro kitwa Cubana gaherereye mu mujyi wa Lagos, aho bagiriye ibihe byiza byanatangaje abatari bacye kubona aba bahanzi b'ibikomerezwa bamaze igihe bahanganye bari gusangira. Mu mashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga yafashwe ubwo aba bahanzi bari kumwe, aragaragaza Davido na Wizkid bari guhoberana ndetse banongorerana bigaragara ko bishimiye guhura.

Ikinyamakuru Dailly Africa cyatangaje ko nyuma yaho aya mashusho yavugishije benshi ku rubuga rwa Twitter, umuhanzi Wizkid yahise nawe ayashyira kuri IG Story ye maze yandikaho ati: "Urukundo ruzahora ruyobora". Ibi akaba yabyanditse nyuma yaho abafana b'aba bahanzi bombi bari bakomeje kubazanya kuri Twitter niba koko ibyo babonye ari byo Davido na Wizkid bongeye kwiyunga.

Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko umwuka mubi wari hagati ya Davido na Wizkid watangiye mu mwaka wa 2017 ubwo aba bahanzi bombi bari bitabiriye igitaramo cyitwa One Africa Music Festival cyabereye muri Dubai aho batonganiye bapfa uri bubanze ku rubyiniro. Nyuma y'iki gitaramo Wizkid akaba yaratangaje ko yasuzuguwe ndetse akanababazwa n'uko Davido yamutanze kujya ku rubyiniro kandi amurusha kwamamara. Davido nawe akaba yaramusubije ko atamurusha ubwamamare ahubwo ari umwana kuri we.

Kuva icyo gihe muri 2017 aba bahanzi batangira baterana amagambo, byakomeje gufata indi ntera aho aba bombi bakunze kumvikana buri umwe asebya undi ndetse bakanirinda kugira igitaramo bahuriramo. Davido na Wizkid bakaba biyunze nyuma y'imyaka 4 badacana uwaka ndetse biyunze hashize igihe gito Burna Boy atangaje ko yiyunze na Davido nawe bari bamaze igihe batumvikana.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND