RFL
Kigali

Amerika: Umugabo yitabye Imana ari kumwe n'umukunzi we nyuma yo kuraswa isasu ryamusanze mu nzu asinziriye

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/01/2022 11:55
0


Inzengo zishinzwe umutekano muri leta Georgia ziri gushakisha umuntu warashe isasu ryishe umugabo w’umushakashatsi witwa Dr. Matthew Willson ukomoka mu Bwongereza rimusanze aho yari aryamye mu nzu. Ibi byabaye ubwo uyu mugabo yari mu mijyi wa Atlanta muri iyi leta Georgia yaje gusura umukunzi we.



Uyu mugabo w’Umwongereza Dr. Matthew Willson yitabye Imana ahagana saa munani z’igitondo kuwa 16 Mutarama nyuma yo kuraswa isasu ku mutwe ubwo yari aryamye bitaramenyekana uwarirashe nk'uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano zo muri aka gace ibi byabereyemo. Iri sasu ryishe uyu mugabo, ikinyamakuru cy’Abongereza Dailymail cyatangaje ko ryaturutse mu ishyamba ryari hafi aho rimaze gukora urugendo rungana 238m.


Iri sasu ryaturutse mu ishyamba ryari hafi aho

Nyuma yo kuraswa n’umuntu utaramenyekana, uyu mugabo yaje guhabwa ubufasha bw’ibanze mbere y’uko ajyanwa ku bitaro byari hafi aho. Willson w’imyaka 31 y’amavuko yaje kujyanwa ku bitaro ariko nyuma yaho aza kwitaba Imana azize ibikomere by’isasu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri yari ishize ageze mu mujyi wa Atlanta, muri leta ya Georgia imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaje azanywe no gusura n’umukunzi we.

Uyu mugabo Willson yitabye Imana ari kumwe n’umukunzi we wari umuryamye iruhande, bahuye mu myaka itatu ishize ubwo bombi bigaga mu ishami rya Astronomy muri kaminuza ya Georgia State University, aho uyu mugabo yakuye impanyabumenyi ya PhD.



Willson yarashwe ari kumwe n'umukunzi we

Umukunzi wa Willson yatangaje ko yamenye ko umukunzi we yarashwe nyuma yo gukangurwa n’urusaku rw’imbunda, ndetse ko atatekerezaga ko isasu rishobora kwinjira mu rukuta. Muri aka gace kandi ibi byabereyemo hari hashize amezi atari macye abantu bahatuye bafite ikibazo cy’urusaku rw’imbuda rwa hato na hato aho abantu barasaga amasasu mu rwego bishimisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND