RFL
Kigali

Impamvu 7 ugomba gutangira umunsi unyweye ikirahure cy’amazi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2022 9:40
0


Wigeze wumva imvugo igira iti ’Amazi ni ubuzima?’ Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu agomba kuyanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.



Gutangira umunsi wawe unywa nibura ikirahure kimwe cy’amazi bigirira umumaro umubiri wawe mu buryo bukomeye nkuko tubikesha urubuga Health Direct:

1.Bifasha umubiri mu igogora

Gutangira umunsi wawe umaze kunywa ikirahure cy’amazi bituma igogora ry’ibiryo rigenda neza. Bifasha gusukura inzira ibiryo binyuramo bikorohereza mu gukuramo intungamubiri mu buryo bwisumbuyeho.

2. Bikurinda kurwara impatwe

Gutangira umunsi unywa byibura ikirahure cy’amazi nanone bifasha ibiryo kumanuka neza, bikakurinda kumva utamerewe neza mu nda, kuribwa mu nda ndetse bikakurinda kurwara impatwe (constipation).

Kunywa amazi bituma igikoma cy’ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry’ibiryo. Iyo rero utanyoye amazi, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n’imyanda itinda gusohoka, igatangira ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.

Mu bimenyetso by’impatwe twavugamo:Kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe wituma n’ibindi. Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku rwungano ngogozi (Digestive system)

3.Birinda umubiri kugira umwuma

Iyo uryamye umara nibura hagati y’amasaha 6 n’amasaha 8 utanyweye amazi. Kumara andi masaha yandi y’umunsi utaranywa amazi, bituma umubiri ugira umwuma. Gutangira umunsi wawe unywa ikirahure cy’amazi, uretse kukurinda umwuma, binafasha kukugaburira uturemangingo tw’umubiri.

4. Bifasha gukura imyanda mu mubiri

Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka, bifasha mu gukura imyanda mu mubiri. Bifasha impyiko n’umwijima gukomeza gukora neza.

Impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu. Inzobere Dr Daniel Scimeca atangaza ko ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye twavugamo nk’ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy’impyiko n’ibindi.

5. Bifasha kongera imbaraga z’umubiri

Kugira umwuma, umunaniro ndetse no kumva ucitse intege bishobora gutuma umunsi wawe utakugendekera neza. Kunywa byibuze ikirahure cy’amazi mu gitondo byongerera umubiri wawe imbaraga.

6.Gutangira umunsi unywa amazi ni byiza ku ruhu

Iyo utangiye umunsi unywa amazi , twabonye ko bifasha mu gukura imyanda mu mubiri. Gusohoka kw’imyanda mu mubiri bifasha cyane uruhu mu gukura neza ndetse n’utwenge tuba ku ruhu tukabasha gukora neza. Imyanda uko iba myinshi mu mubiri bituma umuntu asaza imburagihe.

7. Bifasha abagore bari mu mihango

Abagore cyangwa abakobwa bari mu mihango bagira uburibwa bukabije, kunywa amazi mu gitondo, bibafasha mu gutembera neza kw’amaraso, bikagabanya bwa buribwe bari bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND