RFL
Kigali

Priyanka Chopra na Nick Jonas bibarutse imfura yabo batwitiwe n'undi mugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2022 8:57
0


Umuhindekazi Priyanka Chopra icyamamare mu gukina filime n'umugabo we Nick Jonas bibarutse umwana wabo wa mbere batwitiwe n'undi mugore.



Priyanka Chopra umuhindekazi ukina filime akaba n'umuhanzikazi hamwe n'umugabo we Nick Jonas nawe ukina filime akaba n'umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Jonas Brothers yari ahuriyemo n'abavandimwe be, batangaje ko bibarutse imfura yabo nyuma y'imyaka 4 babanye. Uyu mwana bibarutse bakaba baramutwitiwe n'undi mugore dore ko Priyanka Chopra atigeze atwita.

Mu masaha macye ashize Priyanka Chopra n'umugabo we Nicki Jonas batunguranye ubwo batangazaga ko bibarutse imfura yabo kandi nta na rimwe Priyanka Chopra yigeze agaragara atwite. Mu itangazo Nicki Jonas yashyize kuri Instagram ye yatangaje ko bari mu byishimo byo kwakira imfura yabo anasobanura ko uyu mwana wavutse bamutwitiwe n'undi mugore.

Nicki Jonas yagize ati: ''Turi mu byishimo byinshi, tunemeza ko twibarutse imfura yacu twatwitiwe n'undi (Surrogote). Turabasaba kuduha umwanya nk'umuryango muri ibi bihe bidasanzwe turimo''. Ikinyamakuru US Magazine cyatangaje ko uburyo Priyanka na Nick bakoresheje bwo gutwitirwa n'undi mugore bumaze kumenyerwa cyane mu bantu cyane cyane mu byamamarekazi.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Priyanka n'umugabo we Nick batigeze batangaza igitsina cy'umwana bibarutse cyangwa ngo banagaragaze ifoto ye. Ikintu kimwe bakoze ni ukwemeza ko bibarutse nyuma y'amakuru yari ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Priyanka yibarutse, bigahakanywa kuko atigeze agaragara yarasamye.

US Magazine ikomeza ivuga ko kuba Priyanka na Nick baratwitiwe n'undi mugore bidatunguranye cyane kuko uyu muhindekazi muri 2020 yatangaje ko yahuye n'ibibazo byo gusama ndetse ko atazi neza niba azabyara. Iyi couple ikaba yiyongereye ku mubare munini w'ibyamamare byibarutse byaratwitiwe n'undi mugore. Mu basitari babyaye biciye muri iyi nzira yo gutwitirwa barimo Kanye West na Kim Kardashian, Naomi Campbell, Nicole Kidman, Tyra Banks hamwe n'abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND