RFL
Kigali

Amafoto y'umuturirwa wa miliyoni 18$ John Legend n'umugore we bashyize ku isoko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2022 8:30
0


Umuhanzi John Legend n'umugore we Chrissy Teigen bashyize ku isoko umuturirwa wabo uherereye mu mujyi wa New York, ku kayabo ka miliyoni 18 z'amadolari.



John Legend umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika wamamaye cyane mu ndirimbo z'urukundo yaririmbye zirimo nka Tonight, Love Me Now, All Of Me yaciye ibintu hamwe n'izindi nyinshi. Uyu mugabo uzwiho kugira ijwi ryiza akaba n'umuhanga mu gucuranga Piano we n'umugore we Chrissy Teigen umunyamideli kabuhariwe bashyize umuturirwa wabo ku isoko kuri miliyoni 18 z'amadolari.

Uyu muturirwa wa John Legend n'umufasha we bashyize ku isoko uherereye mu mujyi wa New York. Mu kiganiro umuhanzi John Legend yagiranye n'ikinyamakuru The New York Post yasobanuye impambu yamuteye gushyira inzu yabo ku isoko.Mu magambo ye John yagize ati''Twabonye ko bitewe n'impamvu z'akazi kacu dukunze gukorera mu mujyi wa Los Angeles tutakibona uko tujya muri New York cyane. Kuhagumisha inzu ntamuntu uyibamo ni igihombo niyo mpamvu twahisemo kuyigurisha''.

John Legend kandi yahishuye ko uyu muturirwa ubereye ijisho bawuguze mu mwaka wa 2018 kuri miliyoni 9 z'amadolari, kuri ubu akaba yazamuye igiciro yayiguzeho akajyigeza kuri miliyoni 18 z'amadolari kuko yayivuguruye birenze uko yayiguze imize nkuko yabitangarije The New York Post.

Mu mafoto akurikira irebere umuturirwa wa John Legend n'umugore we bashyize ku isoko kuri miliyoni 18 z'amadolari:




































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND