RFL
Kigali

Ibintu 4 wakora mu gihe ababyeyi bawe bakubuza kubana nuwo ukunda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 15:23
0


Mu rukundo abantu bahuriramo n’ibibazo byinshi bitandukanye, byaba ibituruka hagati yabo ndetse no hanze nko mu miryango, mu nshuti n’ahandi. Hari igihe havuka ikibazo ababyeyi bakabuza umwana wabo gushyingiranwa n’uwo akunda kubera impamvu zinyuranye.



Ese mu gihe bikubayeho wabyifatamo ute ?

Kora isesengura urebe ko ibyo bakubwira ku mukunzi wawe bifite ishingiro

Hari ababyeyi bafite imyumvire mibi bakabuza abana babo gushyingiranwa nabo bakunda bitwaje ko hari abandi bashaka kubashyingira, ko badahuje amako n’ibindi. Gusa ku rundi ruhande hari ubwo ibyo bakubwira biba bifite ishingiro ugasanga udashaka kubyumva kandi nyuma bikazakugiraho ingaruka.

Ese koko umukunzi wawe aragukunda by’ukuri ku buryo yagutandukanya n’ababyeyi?

Kumenya ko umukobwa cyangwa se umuhungu mukundana atakuryarya biragoye ari nayo mpamvu mu minsi yo kurambagizanya muba mukwiye gufata igihe kitari gito mukiganaho. Kuko ushobora kwanga kumvira ababyeyi bawe ugasanga barakubwiraga ukuri.

Geregeza gusobanurira ababyeyi ukuri kwawe

Kwanga gushakana cyangwa gukundana n’uwo ukunda ni ikibazo kitoroshye ku muntu ufite urukundo rw’ukuri, ariko na none gusiga witeranije n’umuryango nabyo n’ikindi kibazo. Niba koko ubona ko impamvu ababyeyi bawe baguha zikubuza gushyingiranwa n’uwo ukunda nta shingiro zifite, koresha uko ushoboye kose ubasobanurire nibanga kukumva ukomeze ubereke urukundo, na nyuma yo kubana n’uwo ukunda mukomeze kubaba hafi mutitaye kubyo babakoreye.

Irinde guhita ubwira umukunzi wawe ko ababyeyi bawe badashaka ko mubana

Mu gihe utarafata umwanzuro ukiri gusobanurira ababyeyi impamvu badakwiye kukubuza gushakana n’uwo ukunda, ntugahite wihutira kubibwira umukunzi wawe kuko ababyeyi bashobora kugeraho bakabyumva ariko wa mukunzi wawe agahorana ikibazo ku bw’ibyo ababyeyi bawe bamuvuzeho.

Src:www.Wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND