RFL
Kigali

Rihanna yongeye gutuma bicyekwa ko atwite - AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 10:53
0


Umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna yongeye gutuma bicyekwa ko yaba atwite nyuma yaho amaze iminsi agaragara asa nkaho yasamye ndetse akanagerageza kubihisha akoresheje imyambarire.



Rihanna, umuhanzikazi w'icyamamare umaze igihe atagaragara mu muziki ahugiye mu bijyanye n'ubucuruzi bw'imyenda n'ibirungo(Make up) by'igitsinagore, yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yaho yongeye gutuma abafana be bacyeka ko atwite. Uyu muhanzikazi wigeze kubicyekwaho mu mwaka ushize mu mpera z'ukwezi kwa cumi na kumwe, kuri ubu byongeye gusakuza ko yaba atwite adashaka kubigaragaza.

Ibinyamakuru binyuranye birimo TMZ na People Magazine byatangaje ko Rihanna yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko atwite nyuma yaho agaragaye yambaye ikoti rihisha inda. TMZ yatangaje ko kuva umwaka wa 2022 watangira Rihanna amaze kugaragara inshuro 3 asohotse yambaye imyenda ihisha inda inagaragaza ko uyu muhanzikazi ashobora kuba atwite.

People Magazine yatangaje ko uyu muhanzikazi aherutse kwerekana amafoto yambaye imyenda imugaragaza imiterere benshi bakavuga ko yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko adatwite. Byaje kumenyekana ko hashize igihe ayifotoje atari amafoto ya vuba aha nkuko Priscilla Ono umutera ibirungo yabitangaje. Iki kinyamakuru kikaba cyerekanye amafoto ya Rihanna atandukanye yafashwe mu cyumweru gishize yose yerekana ko yaba atwite.

Irebere amafoto ya Rihanna yongeye gutuma bicyekwa ko atwite:
















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND