RFL
Kigali

Bihinduye isura! Zari w'abana batanu yagaragaye mu isura nshya n'imiterere nk'iy'inkumi -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/01/2022 10:09
0


Uyu mubyeyi ubyaye gatanu yihinduye ku buryo butangaje ugereranyije nuko yari asanzwe, haba ku ngano ye yo mu maso n'ubunini. Uyu mugore usanzwe ufite imyaka 42 ubu umurebye wamugereranya n'inkumi ifite imyaka iri hagati ya 28 na 30.



Mu mashusho n'amafoto ari gusangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, biragaragarira buri wese ko uyu mugore yahindutse inkumi kandi y'uburanga butangaje. Yagize mu maso harehare, atakaza ibiro, mu nda haragabanyuka bituma agira amataye n'imiterere idasanzwe nk'iy'inkumi!


KANDA HANO UREBE UKUNTU YAHINDUTSE


Ifoto ye ya mbere n'iy'ubu igaragaza ko hari itandukaniro rinini

Ibi bibaye nyuma y'ukwezi kumwe mukeba we Tanasha Donna nawe wabyariye Diamond ahinduje ingano n'imiterere ye ibyo bita cosmetic surgery mu ndimi z'amahanga. Byavuzwe ko iki gikorwa cyamutwaye Ksh 850,000. Aya mafaranga mu manyarwanda ni miliyoni 7,791,796.40 Frw.

Izi mpinduka za Zari zagarutsweho n'ibinyamakuru byinshi birimo n'icyitwa ghafla.com cyavuze ko yahindutse cyane bigaragara.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND