RFL
Kigali

Ibintu 5 udakwiye gukora kuko inshuti zawe ziri gukora ubukwe ugasigara

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2022 15:35
0


Igihe nikigera ukabona inshuti zawe zose ziri gukora ubukwe ariko wowe nta n'umukunzi ufite, cyangwa se umufite ariko nta gahunda yo kubana vuba mufite. Iki gihe nubwo kiba kigoranye ugomba kukitwaramo neza ukagira n'ibintu wirinda gukora.



Ibintu 5 udakwiriye gukora kuko inshuti zawe ziri gukora ubukwe ugasigara:

1. Kugereranya ubuzima bwawe n’ubwinshuti zawe

Iyo bigenze gutya abenshi bahita batangira kwibaza impamvu bo badashaka, bakibaza icyo inshuti zabo zibarusha. Ibyo ni ukwibabariza umutima ndetse bikaba byanagutera kuba watekereza gukorera mugenzi wawe ikibi ndetse bizanakubuza kuba wabona ko hari ibindi bintu byiza biri kuba mu buzima bwawe. Si byiza kugereranya ubuzima bwawe n’ubwinshuti zawe kuko ntawe ubaho ubuzima busa n’ubwundi.

2. Ntuzigere ufuhira inshuti yawe

Ku mpamvu iyo ariyo yose gufuha si ikintu cyiza. Iyo bigeze ku nshuti ho noneho biba bibi kurusha. Twese tugira inzira zitandukanye ducamo mu buzima ngo tugere ku cyo dushaka, wifuhira mugenzi wawe kuko abashije kubaka urugo mbere yawe, kuko burya ntibivuze ko ageze muri paradizo kuko uba ushobora kuzashaka nyuma ye ariko ukubaka neza kumurusha.

3. Ntuziyange

Kugira ngo undi muntu uwo ariwe wese agukunde nuko wowe ubwawe uzabanza ukindunda. Niwiyanga ngo nuko mugenzi wawe ariwe bahisemo bakakureka uzaba ufungiye inzira n'uwari kuguhitamo, kuko kwiyanga bijyana no kurekera gukora ibyakugiraga uwo uriwe bikazatuma nta musore ukubona mu bandi kuko uhora wigunze cyangwa utiyitaho ngo ucye nk’abandi.

4. Ntuzahemukire ubushuti bwanyu

Ntacyo bivuze kuba inshuti yawe yarubatse urugo ariko wowe ukiraho. Ibyo ntibikwiye gutuma mwangana. N’impanga ntabwo zikorera ubukwe rimwe, kuba baravukiye rimwe ntibivuze ko bazashakira rimwe rero ntabwo byagakwiye gutuma muhagarika ubushuti bwanyu.

5. Wirekera kujya mu rukundo

Komeza ugerageze uhe amahirwe uyagusabye wumva mwakundana, ntiwumve ko byarangiye kuri wowe ahubwo biguhe imbaraga zo kumenyana na benshi uzabone uko nawe uhitamo.

Src:www.Lovetips.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND