RFL
Kigali

Filime y'umunyarwanda Kivu Ruhorahoza ihatanye mu iserukiramuco rya sinema rikomeye ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/01/2022 13:51
0


Filime "Father's Day" y'umunyarwanda Kivu Ruhorahoza yakinnyemo Kayitesi na Aline Amike ihatanye mu iserukiramuco rya sinema rikomeye ku Isi ryitwa Berlinale International Film Festival rizabera mu Budage mu mujyi wa Berlin.



Berlinale International Film Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ritangirwamo ibihembo bya sinema, uyu mwaka hakaba hazahatana filime zigera kuri 400 zo mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo n'u Rwanda, zikaba ziri mu byiciro (Categories) bigera kuri 15. Iri serukiramuco ni urubuga rugamije guteza imbere abakora sinema n'abafite impano muri uru ruganda nk'uko Artistic Director Carlo Chatrian uri mu baritegura yabisobanuye ku rubuga rwabo.


Kivu Ruhorahoza ni we munyarwanda rukumbi ufite filime ihatanye muri iri serukiramuco. Iyi filime ye yayise "Father's Day" ikaba yarakinnyemo Kayitesi na Aline Amike.

Izindi filime zihatanye muri iri serukiramuco harimo iyitwa "A Little Love Package" yakiniwe muri Austria / Argentina ikaba ari iy'uwitwa Gastón Solnicki. Igaragaramo abakinnyi nka Angeliki Papoulia, Carmen Chaplin na Mario Bellatin. Hari kandi iyitwa "À vendredi, Robinson (See You Friday, Robinson) yakiniwe muri France / Switzerland / Iran / Lebanon. Iyi nayo igaragaramo abakinnyi nka Jean-Luc Godard, Ebrahim Golestan, ikaba ari iya Mitra Farahani, ikaba ikoze mu buryo bwa filime mbarankuru "Documentary".

Hari kandi iyitwa "Axiom" yakiniwe muri Germany ikaba ari iya Jöns Jönsson igaragaramo Moritz von Treuenfels, Ricarda Seifried na Thomas Schubert. Brat vo vsyom (Brother in Every Inch) nayo iri mu zihatanye ikaba yarakiniwe mu Burusiya igaragaramo kandi Sergey Zhuravlev na Nikolay Zhuravlev, ikaba ari iya Alexander Zolotukhin.

Zum Tod meiner Mutter (The Death of my Mother) yo yakiniwe muri Germany akaba ari iy'uwitwa Jessica Krummacher. irimo abakinnyi nka Birte Schnöink, Elsie de Brauw, Johanna Orsini, Susanne Bredehöft, Gina Haller na Christian Löber.

Unrueh (Unrest) nayo iri mu zihatanye yakiniwe muri Switzerland ikaba igaragaramo Clara Gostynski na Alexei Evstratov. Iyi ni iy'uwitwa Cyril Schäublin. Hari n'izindi nyinshi nka "Keiko, me wo sumasete (Small, Slow but Steady)", "Queens of the Qing Dynasty" n'izindi.

Iri serukiramuco rizatangirwamo ibihembo bikomeye bya sinema, rizatangira tariki ya 10 Gashyantare risozwe tariki ya 17 Gashyantare 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND