RFL
Kigali

Ibiranga umugabo mubi mu rugo rwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2022 12:42
0


Kuba urugo rwabura amahoro cyangwa se rugasenyuka umugore n’umugabo bashobora kubigiramo uruhare bitewe n’imyitwarire ya bombi cyanwga se umwe muri bo. Muri iyi nkuru hakubiyemo ibiranga umugabo mubi wisenyera urugo.



Ibintu biranga umugabo mubi mu rugo rwe:

-Urukundo akunda umugore we aruheruka akimurambagiza

Nubwo abashakanye baba bashaje, baba bakiri bato, baba bamaze gukura, urukundo bakundanaga mbere rukwiye gukomeza. Abashakanye baba barabanje kurambagizanya babwirana amagambo meza, bisanzuranaho ariko bamara kubana ugasanga umugabo yabaye igikoko. Umugore akeneye gukundwa yaba akiri muto, yaba yarabyaye, yaba amaze kuba umukecuru igihe cyose umugabo agomba gukunda umugore we.

-Gutuma abandi bamwubahuka

Gusanga umuntu w’umugabo aciye ahantu bavuga ku mugore we nabi nawe agafatanya nabo ashyiramo umunyu ngo ni mubi cyane. Ubusanzwe hari inshingano enye z’ingenzi umugabo afite ku mugore we;

-Gukunda umugore we

-Kumukundwakaza

-Kumurengera

-Kumurengera muri rubanda nubwo yaba ari mu mafuti. Iyo umugore umurengeye bimukora ku mutima cyane akabyitura umugabo we.

-Kugandira umutima nama w’umugore we

Niba umugore atajya agira icyifuzo n’inama atanga mu rugo icyo gihe uba uri umugabo mubi. Burya abagore nabo bagira ubwenge kandi bafite uruhare mu rugo mu bikorerwa mu rugo rwabo.

Kwanga kwakira ibyifuzo by’abana n’umugore; iki cyenda gusa n’ingingo tuvuyeho ariko noneho byongeyeho n’abana.

-Gufata umugore nk’igikoresho

Usanga akenshi mu byaro bimwe hari abagabo babyukira mu kabari, ntajye gukora maze umugore akajya gukora kuva saa kumi n’enyiri ahetse umwana, agataha yikoreye ibyatsi by’inka n’umwana, yagera mu rugo akajya mu gikoni , umugabo yibereye mu kabari. Aho umugabo azengereza umugore akagurisha akabijyana mu kabari. Niho usanga umugore ashaje imburagihe kuko akora ibirenze imbaraga ze. Mu mujyi naho birakorwa mu bundi buryo aho umugabo yumva ko ari nyakubahwa mu rugo rwe aho kumva ko umugore we bagomba gufatanya.

-Ntazi ibikwiriye gukorerwa abana be

Umugabo wigira ntibindeba ugasanga ibyo abana basabwa byose ntabyo azi kandi ntabashaka no kubitanga. Niba umwana bamwirukana kubera amafaranga y’ishuri akaza abwira mama we, umwana akaba atazi kugira ikintu na kimwe yaka papa we nawe ntakurikirane ngo amenye ibyo abana bakenera, icyo gihe aba yujuje ibyagombwa byo kuba umugabo mubi. Umugabo mwiza yari akwiye kuba ariwe ubazwa ibyo abana bakenera kandi akabitanga. Birashoboka ko yaba atabifitiye ubushobozi ariko byibura akaba abizi ko ari inshingano ze.

-Kudaha agaciro imirimo yo mu rugo umugore akora

Birashoboka ko umugore wawe yaba yirirwa mu rugo akora imirimo yaho, abenshi bakunze kuvuga ko ngo nta n’akazi afite ariko burya aba akora akazi gakomeye. Iyo umugabo atashye ntahe agaciro iyo mirimo ahubwo akaza atura umugore we umunabi ngo yiriwe akora ubusa burya ntabwo aba ari umugabo ushyira mu gaciro. Imirimo yo mu rugo iba ari myinshi cyane harimo no kwita ku bana.

-Umugabo utoteza umugore akanamushyiraho iterabwoba

Iyi ni iturufu abagabo bakunda gukoresha ngo batabazwa iby’inshingano zabo, umugore yagira ngo amubajije ikintu runaka ababa aramukankamiye, ubutaha umugore akajya atinya kugira icyo amubaza.

-Agaragaza ibambe rike igihe umugore we afite imbaraga nke

Tekereza kuba umugore arwaye, umugabo ngo sinajya mu gikoni inzara ikamwica. Nyamara niyo waba uri umusirimu ute igihe umugore wawe afite intege nke ukajya mu gikoni ukamutegurira icyayi ukamuzanira biba ari n’uburyo bwo kumubikamo urukundo ruzatuma mubana neza. Bene abo bagabo iyo badahindutse ntibubaka ahubwo barasenya. 

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND