RFL
Kigali

Amakosa 7 abasore bakora agatera abakobwa guhurwa urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2022 14:00
0


Hari amakosa amwe n’amwe ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana bigatuma mugenzi we atabasha kuyihanganira, rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gutandukana kwabo. Amwe muri ayo makosa rero ashobora no gutuma abakobwa bamwe bumva bahuzwe urukundo.



Amakosa 7 abasore bakora, atuma abakobwa bahurwa urukundo:

1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho

Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone n’iyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za telefoni kandi bari kumwe n’abo basabye urukundo mbere.

2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa

Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi, batajya bishima, birarira, bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.

3. Kugira umwanda

Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa, ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo

4. Kumugereranya n’abandi bakobwa

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.

Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.

5. Kutamwitaho

Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho, ndetse byaba na ngombwa bakabarata mu bandi. 

Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukaniro hagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. Ikintu umukobwa aba ashaka, ni uko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.

6. Kunywa ugasinda

Iki kintu cyo kunywa ukarenza urugero kibangamira umukobwa, kikaba cyanatuma akuzinukwa burundu. Kuko kimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu bandi.

7. Ubunebwe

Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari inzererezi, cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza imbere.

Src:www.truelovewords.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND