RFL
Kigali

Ibihembo bya Grammy Awards 2022 byasubukuwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2022 13:54
0


Ibihembo bya Grammy Awards 2022 byari biherutse gusubikwa kubera Covid-19 byongeye gusubukurwa, hanatangazwa itariki nshyashya bizaberaho ko ari ku itariki 03/04/2021.



Grammy Awards, ni ibihembo biza ku mwanya wa mbere mu bikomeye mu muziki. Bitegurwa na The Recording Academy bigatangwa buri mwaka, aho bihuriramo abahanzi b'ibyamamare bakomoka mu bihugu bitandukanye. Grammy Awards z'umwaka wa 2022 ziherutse gusubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19, cyari gikomeje kwiyongera cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu hatangajwe itariki nshya ibi bihembo bizatangirwa.

Grammy Awards 2022 yasubitswe mu ntangiriro z'uku kwezi aho byari biteganijwe ko izaba ku itariki 31/01/2022, bigasubikwa kubera Covid-19 yari ikomeje kwiyongera ku kigero cyo hejuru by’umwihariko mu mujyi wa Los Angeles ahari hateganijwe kuzabera ibi birori ngarukamwaka. Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko Grammy Awards 2022 yasubukuwe, ndetse hakanatangazwa itariki nshya izaberaho.

MGM Grand Garden Arena izaberamo ibirori bya Grammy Awards 2022.

Umukuru wa The Recording Academy itegura ibi bihembo witwa Harvey Mason Jr.,  yatangaje ko basubukuye ibi bihembo bikazaba ku itariki 03/04/2021 aho bizabera muri sitade ya Grand Garden Arena iherereye mu mujyi wa Las Vegas. Iyi ikaba igiye kuba inshuro ya mbere ibi bihembo bitangiwe muri uyu mujyi, dore ko bisanzwe bitangirwa Los Angeles cyangwa New York.

Trevor Noah uzayobora ibirori bya Grammy Awards 2022.

Umunyarwenya wabigize umwuga Trevor Noah akaba ariwe uzayobora ibi birori bizaba bigiye gutangwa ku nshuro ya 64, bizaba bihuriyemo abahanzi bakomeye nka Drake, Kanye West, Cardi B, Doja Cat, Taylor Swift, Justin Bieber, Bruno Mars, Ariana Grande n'abandi benshi. Abahanzi bo ku mugabane wa Africa bahataniye ibi bihembo ni Burna Boy, Wizkid hamwe na Femi Kuti. Hategerejwe ko iyi tariki igera, hakagaragara abatsindiye ibi bihembo bitegerezanywe amatsiko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND