RFL
Kigali

Khloe Kardashian ntashaka gusubirana na Tristan Thompson uherutse kumusaba imbabazi nyuma yo gutera inda undi mukobwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2022 11:08
0


Umunyamidelikazi Khloe Kardashian yatangaje ko atazasubirana na Tristan Thompson uherutse kumusaba imbabazi ku mugaragaro, nyuma y’aho yamuciye inyuma agatera inda umukobwa witwa Maralee Nichols babyaranye umwana w'umuhungu.



Khloe Kardashian, umunyamidelikazi kabuhariwe akaba umuvandimwe w'ibyamamare nka Kim Kardashian, Kourtney Kardashian, Kylie Jenner n'abandi, aherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo byamenyekanaga ko umukunzi we Tristan Thompson banafitanye umwana w'umukobwa, ko yamuciye inyuma agatera inda inkumi y'ikizungerezi yitwa Maralee Nichols. Ibi bikaba byaratumye urukundo rwa Khloe na Tristan ruhita ruhagarara.

Nyuma y’uko Tristan Thompson, umukinnyi wa Basketball agawe n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga barimo na Lebron James, bamunenga ko yaciye inyuma Khloe Kardashian ndetse ko atari inshuro ya mbere abikoze; Tristan yahise asaba imbabazi Khloe wamubyariye umukobwa witwa True Thompson. Mu magambo Tristan yakoresheje asaba imbabazi Khloe akaba yaramubwiye ko atewe isoni n’ibyo yamukoreye.

N’ubwo Khloe Kardashian atahise asubiza Tristan wamusabiye imbabazi ku mbuga nkoranyambaga, yatangarije ikinyamakuru People Magazine ko yamubabariye gusa atazasubirana nawe. Mu kiganiro Khloe yagiranye n'iki kinyamakuru, yasubije abibwiraga ko yaba yarasubiranye na Tristan kuko baherutse kugaragara bari kumwe mu isabukuru y'umukobwa wa Kim Kardashian na Kanye West.

Mu magambo ye, Khloe Kardashian yagize ati''Uko mwabonye Tristan ansaba imbabazi nanjye niko nabibonye, nabiboneye kuri Instagram nibaza impamvu atampamagaye ngo abibwire, gusa nyuma yaje kumvugisha mubwira ko namubabariye. Ntabwo nakwanga guha imbabazi umuntu wazatse kandi avuga ko yicuza ibyo yakoze''. Abajijwe niba barahise biyunga bakongera gukundana, Khloe yabiteye utwatsi arabihakana.

Khloe Kardashian yagize ati''Abantu bagakwiye kumenya ko njyewe na Tristan turi umuryango, dufitanye umwana ntabwo umwana wanjye yari kunsaba kujya mu munsi mukuru ari kumwe na Se ngo mbimwangire. Ntitaye ku kuba njye na Tristan twaratandukanye ntabwo namubuza kugirana ibihe byiza n'umwana wacu. Igihe cyose turi kumwe ntibivuze ko twiyunze, ahubwo ni uko tuba tubikorera umukobwa wacu. Njyewe nawe ibyacu byararangiye kandi sinshaka gusubirana nawe, ubu icyo nshaka ni uko tubera ababyeyi beza umwana twabyaranye''.

Ibi Khloe abitangaje nyuma y'iminsi micye biri kuvugwa ko yaba yarasubiranye na Tristan Thompson, kubera amafoto yabo yagaragaye bari kumwe bizihiza isabukuru ya Chicago West, Khloe abereye Nyirasenge. Iyi akaba atari inshuro ya mbere aba batandukanye dore ko muri 2020 bigeze gutandukana ubwo Tristan yamucaga inyuma bakaza kwiyunga. Kuri ubu nabwo batandukanye kubera ingeso ya Tristan yo guca inyuma Khloe agatera inda Maralee Nichols.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND