RFL
Kigali

Tchèque: Umuhanzikazi yapfuye nyuma yo kwiyanduza Covid-19 ku bushake

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:19/01/2022 9:42
0


Mu gihugu cya Tchèque n’ahandi henshi ku isi, haravugwa inkuru y’umuhanzikazi Hana Horka wapfuye yishwe na Covid-19 nyuma yo kuyiyanduza ku bushake bwe yanga gukingirwa.



Amakuru dukesha RFI avuga ko uyu muhanzikazi yashutswe n’agatsiko k’abantu barwanya inkingo, aka gatsiko kakaba gashishikariza abantu kwandura ngo umubiri wabo ugire ubwirinzi kuri Covid-19 aho kuyikingiza.

Ibi nibyo uyu muhanzikazi yakoze yizeye ko nyuma yo kubona ubwirinzi bw’umubiri “butangwa no gukiruka Covid-19”, bizatuma abasha kwemererwa kujya aho ashaka nko mu masoko, mu bitaramo n’ahandi hemerewe gusa abakingiwe.

Uyu muhanzikazi utari uzwi na benshi, kuri ubu yabaye ikimenyabosenyuma yo gupfa azize kwiyanduza ku bushake. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuryango we wamaganye aka gatsiko kamushyizemo ibitekerezo byo kwiyanduza ku bushake. 

Umuhungu we yavugiye kuri Radio y’igihugu yamagana aka gatsiko, anagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye kwiyanduza ku bushake kuruta kwikingiza.

Muri abo bantu bagize ako gatsiko harimo abandi bahanzi n’ibindi byamamare nk’abakinnyi ba filime, abahoze bakina umupira w’amaguru n’abandi, nk'uko bivugwa n'umuhungu w'uyu muhanzikazi wanemeje ko "bafite amaraso ye ku biganza byabo" kubera "ibiganiro byabo bashishikariza abantu kurwara ngo babone ubudahangarwa”.

Mu minsi ibiri ishize, uyu muhanzikazi wishwe na Covid-19 ku myaka 57, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha avuga ko yishimiye ko mu minsi iri imbere azabasha kujya aho ashaka hose nko mu kinamico, muri sauna, ibitaramo n’ahandi, abikesha iyi ndwara ya Covid-19 izamuha ubwirinzi.

Igihugu cya Tchèque ndetse n’ibindi bihugu byinshi hirya no hino ku isi, biri gukumira abantu batari kwemera kwikingiza mu rwego rwo kugira ngo ubwandu bwa Covid-19 bumaze kurenga urugero bugabanuke.

Aho abatarikingije bari gukumirwa ni mu bikorwa n’ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko, mu nsengero, ibitaramo, resitora n’ahandi.

Muri iki gihugu cya Tchèque kandi, harimo kugaragara umubare munini w’abarimo kwandura uri kurenga abantu 20.000 ku munsi. Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mutarama, guverinoma nshya igomba kwemeza niba gukingirwa bizaba itegeko ku bayobozi, abakozi, abageze mu za bukuru n’abandi.

Ifoto yakoreshejwe: aho bari gukingira mu gihugu cya Tchèque

Source: RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND