RFL
Kigali

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w'umuzungu ufite amafaranga muri uyu mwaka-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/01/2022 12:49
0


Rose Muhando wari waravuze ko atashobora kubana n'umugabo kuko atabasha kumwitaho uko bikwiye, yatangaje ko yifuza umuzungu babana ufite amafaranga muri uyu mwaka abigira isengesho.



Ibi yabitangeje yifashishije urukuta rwe rwa instagram aho yanditse agira ati: "Yesu binkorere, Yesu binkorere ubusabe bwanjye muri uyu mwaka ndashaka ko umpa umugabo w'umuzungu ufite amafaranga".

Aya magambo yayaherejeje amashusho aririmba indirimbo ye nshya yise "Ombi langu" n'ubundi yumvikanamo ubu busabe bwe bw'uko yifuza umugabo w'umuzungu kandi ufite amafaranga muri uyu mwaka. Iyi ndirimbo ye ikoze mu buryo bw'amajwi yayishyize hanze tariki 12 Mutarama 2022, ikaba imze kurebwa n'abarenga ibihumbi 47.

Uyu mugore w'abana batatu utarigeze abana n'umugabo mu nzu ubwo yaganiraga na TVeTanzania yigeze gusobanura igituma adashaka ngo abane n'umugabo mu nzu. Hari aho yagize ati" Sinigeze nshaka kuva igihe natekerezaga ko ntabana n'umugabo ngo mwiteho uko bikwiye. Nkora ingendo nyinshi kandi akazi kanjye ntabwo kanyemerera kubana nawe iteka. Wenda nzabona uzashobora kunyumva ariko ubu nitaye ku kazi kanjye kandi ndagasigasira cyane".


Uyu mugore yeruye avuga ko muri uyu mwaka yifuza umugabo w'umuzungu kandi ufite amafaranga ndetse akanabisengera nk'icyifuzo mu ndirimbo ye nshya. Rose Muhando yamamaye mu miziki myinshi nka "The Utamu wa Yesu " n'izindi. Bavuga ko uririmba aba asenze kabiri, wasanga nawe ari yo mpamvu yasengeye icyifuzo cye abinyujije mu ndirimbo ye nshya.

UMVA HANO INDIRMBO YE NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND