RFL
Kigali

Bamenya yahishuye uko filime ye y'uruhererekane yamuhiriye n'igikenewe ngo uruganda rwa sinema rutere imbere

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/01/2022 13:22
1


Benimana Ramadhan [Bamenya] wamamaye muri filime Nyarwanda akaba akunzwe muri filime y'uruhererekane yise "BAMENYA SERIES" yatangaje ko iyi filime yamuhire cyane umwaka ushize.



Bamenya series ni filime Nyarwanda imaze kugira abakunzi benshe nk'uko imibare ibigaragaza ikaba inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa "BAMENYA SERIES". Mu kiganiro kihariye Bamenya yagiranye na Inyarwanda.com, yagaragaje ko iyi filime yamuhiriye cyane umwaka ushize. Hari aho yagize ati: "Birigaragaza iyo uyirebye kuri Patifom zo ku ma Youtube usanga ariyo ifite imibare minini kuri ibyo ngibyo usanga nko guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa 12 imibare nari mfite ntiyigeze ihinduka ni ibintu nshimira Imana mvuga ko byagumye ku mwanya nyawo".


Ukurikije uko abayikurikirana bangana, ibyo yavuze ni ukuri. Twamubajije akayabo yayisaruyemo yanga kugira icyo abitangazaho avuga ko ari ibanga ry'akazi. Yavuze kandi kw'iterambere rya sinema Nyarwanda muri rusange agaragaza ko abayikora bafite ibitekerezo ariko bakaba barabuze ubushobozi. Kuri iyi ngingo yagize ati: "Dukeneye amafaranga cyane kuko ibitekerezo turabyicaranye twabuze igishoro twabuze abafite amafaranga ngo dufatanye".

Yagaragaje ko abashoramari baboneka nabo usanga bashoramo amafaranga adahagije bagahomba ako kanya. Hari aho yagize ati: "Ubwo wazana miliyoni 10 Frw muri sinema ngo uraza kuzicyura? Bose baza bavuga ngo baje gukora impinduramatwara miliyoni 10 Frw ko ziribwa n'abakinnyi batarenze 8 ubwo ayo mafaranga wayasubizayo?"

Yakomeje agaragaza ko hakenewe abashoramari bafite agatubutse babyumva vuba bagashora muri sinema amafaranga agaragara kugira ngo uru ruganda rubashe gutera imbere. Iyi filime ye Bamenya series irakunzwe cyane ku buryo ntawabishidikanyaho. Ni filime imwinjiriza cyane nubwo we yirinze gutangaza byinshi kuri iyi ngingo. Igice cyayo gishya giheruka mu munsi 5 gusa kimaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 200.

REBA HANO IGICE GISHYA GIHERUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munezero 2 years ago
    Ikibazo mbaza ndabaza nti filme ya kanyombya izasohoka ryari tariki ingahe sangapi





Inyarwanda BACKGROUND