RFL
Kigali

Abakeba Hamisa na Tanasha babyariye Diamond bahuye ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/01/2022 11:05
0


Hamisa Mobetto na Tanasha Donna babyariye Diamond kuri iki cyumweru bahuye ku nshuro ya mbere.



Aba bakeba kuri iki cyumweru ni bwo bahuriye muri Kenya. Hamisa Mobetto akimara guhura na Tanasha Donna yashyize amashusho yabo kuri Insta-stories ye agaragaza ko basabanye. Muri aya mashusho hari aho Tanasha Donna yumvikana aha ikaze Hamisa muri Kenya. Hari aho agira ati: "Hello mukobwa, ikaze muri Kenya".


Bahuye biba ibirori bikomeye 

Hamisa nawe asubiza Tanasha ati: "Urakoze, uri mwiza". Hamisa yahuye na Tanasha muri Kenya mu gikorwa arimo cyo gufasha. Aba bakeba guhura kwabo ku nshuro ya mbere bibaye nyuma yo kugaragaza ko bahuje umubano bifashishije imbuga nkoranyambaga. 

Muri nyakanga 2021, Hamisa yifashishije urukuta rwe rwa instagram maze yifuriza isabukuru Tanasha Donna maze anamubwira ko amukunda. Undi nawe [Tanasha Donna] yahise amusubiza amubwira ko amukunda cyane ati: "Ndagukunda cyane Hamisa". Ku munsi w'abagore muri 2021 aba bakeba nabwo bifurizanyije umunsi mwiza ibi bigaragaza ko umubano wabo uhagaze neze.

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE BARI KUMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND