RFL
Kigali

Ibihumbi 150Frw byibarutse 'Tommy Hilfiger' yahembye ikompanyi zirimo n’iyo mu Rwanda akayabo ka za Miliyoni

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/01/2022 8:49
0


Tommy Hilfiger, imwe mu makompanyi ya PVH yatangijwe ibihumbi 150Frw, yahembye izikiri mu nzira y’amajyambere zitanga icyizere mu ruganda rw’imideli akayabo harimo na Uzuri K&Y y’abanyarwandakazi.



Kugera kure mu kintu runaka ni ibintu biba bikomeye, iteka bisaba ibitambo kandi bitari ibyoroshye ahubwo bikomeye. Nyuma y'uko rero Tommy Hilfiger binyuze mu irushanwa ngarukamwaka yateguye ihembye bamwe mu banyamideli batanga icyizere ku isi barimo na Uzuri K&Y yashinzwe n’abanyarwandakazi babiri ikora inkweto zifite uburambe n’umwimerere mu mapine ashaje, INYARWANDA yabageranirije iby’ingenzi kuri iyi kompanyi ifitwe mu biganza na PVH iri mu zirambye mu ruganda rw’imideli ku isi.

Tommy Hilfiger B.V yahoze izwi nka Tommy Hilfiger Corporation&Tommy Hilfiger lnc, ni ikompanyi y’imyambaro ibarurirwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu byo ikora harimo imyenda, inkweto, ibikapu, amaparufe n’ibindi bintu nkenerwa birimo ibikoresho byo mu nzu.

Iyi kompanyi ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1985, kuva icyo gihe iba ifite ibicuruzwa byuzuye ububiko bukuru n’ubundi buri mu bihugu 100 binyuranye ku isi. Mu mwaka wa 2010 yaguzwe na PVH Corp (Phillips Van Heusen), maze mu mwaka wa 2014 Daniel Grieder agirwa umuyobozi mukuru wayo, mu gihe Tommy Hilfiger yakomeje kuba umuhanga mideli mukuru wayo.

Urugendo rw’iyi kompanyi mu ruhando rw’imideli rwatangiye mu mwaka wa 1968, ubwo hashingwaga iduka ry’imyenda ku madorali 150 mu gace kamwe kazwi nka Upstate muri New York, Tommy yari yarakuye mu kiraka yakoraga kuri sitasiyo ya peteroli.

Nyuma ryaje kubyara ububiko bugari bw’imyenda bugera ku 10 nyamara mu mwaka wa 1977, iri duka ryari ryariswe ‘People’s Place’ ryaje kugwa mu gihombo gikomeye, maze Tommy yiyemeza kujya mu mujyi rwa gati wa New York kwiga ibijyanye no gutunganya imideli agenda akora n’inzu zitandukanye z’imideli zirimo Jordache ikora amapanaro.

Mu mwaka wa 1980, yaje guhura na Mohan Muriani umudozi wo mu gihugu cy’u Buhinde wari ufite inzozi zo gushyira ku isoko imyambaro y’abagabo, maze bombi bafatanije mu mwaka wa 1985 bashyira ku isoko imyambaro y’amashati, amapanaro akoze mu ipamba n’imyambaro imenyerewe cyane ku rubyiruko ahanini rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka ‘peppy’.

Iyi myambaro yose yabaye igishyitsi gikomeye mu kubaho kwa Tommy aho yamamajwe mu buryo buri hejuru ku byapa binini byakozwe n’umuhanga uzwi muribyo George Lois. Imikoranire y'aba bombi yaje kurangira mu mwaka wa 1989, muri uwo mwaka hahita hashingwa Tommy Hilfiger lnc maze Lawrence Stroll na Joel Horowitz bagirwa abayobozi bakuru b'iyo kompanyi yari igiye kujya ikora imyambaro ariko yibanze ku myambaro ya siporo y’abagabo.

Tommy Hilfiger

Nubwo kompanyi yaguzwe Tommy yakomeje kuba umuhangamideli wayo

Gigi Hadid na Tommy Hilfiger

Uzuri K&Y yashinzwe na Kevine na Ysolde ni imwe muri kompanyi zahembwe na Tommy Hilfiger akayabo ka miliyoni zirenga 100 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND