RFL
Kigali

USA:Umukecuru w'imyaka 74 yafunguwe nyuma yo gufungwa imyaka 27 azira ubusa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/01/2022 10:26
2


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukecuru w'imyaka 74 yafunguwe amaze kugirwa umwere nyuma y’aho yari amaze imyaka 27 muri gereza, aho yashinjwaga kwica umwana w'umuvandiwe we abereye Nyirasenge.



Mu gace ka Tennessee ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukecuru w'imyaka 74 witwa Joyce Watkins ari mu byishimo byinshi nyuma y’aho yafunguwe abaye umwere nyuma yo kumara imyaka 27 muri gereza azira ubusa. Joyce Watkins akaba yarafunzwe ashinjwa kwica umwana w'umuvandimwe we yari abereye Nyirasenge witwa Brandi, wari ufite imyaka 4 y'amavuko. Abaganga bakaba bemeje ko uyu mwana Brandi yazize indwara y'ubuhumekero atigeze yicwa, Joyce ahinduka umwere gutyo.

Nk’uko byatangajwe na CNN, yavuze ko ubwo ibi byago byagwiriraga Joyce Watkins hari mu 1988, ubwo we n'umugabo we Charlie Dunn bari mu rugo rwabo bari kumwe n'umwana Joyce abereye Nyirasenge witwa Brandi aribwo uyu mwana yagize ikibazo cyo guhumeka bamwerekeza kwa muganga, gusa ku bw'amahirwe make Brandi yapfuye bataragera kwa muganga. Joyce n'umugabo we Charlie ntibahise basubira mu rugo, ahubwo bahisemo gukomeza kujyana Brandi kwa muganga n’ubwo yari yamaze gupfa.

CNN ikomeza ivuga ko Joyce na Charlie bajyanye Brandi mu bitaro bya Nashville Memorial Hospital, ariho umuryango wa Brandi wabasanze ukavuga ko bitumvikana ukuntu umwana wabo yaba yapfiriye mu modoka bamuzana kwa muganga, ahubwo ko ari ukuyobya uburari ari Joyce n'umugabo we bahitanye umwana wabo w'imyaka 4 ndetse banashinja Charlie kuba yaranamuhohoteye. Joyce akaba yarahise atabwa muri yombi ashinjwa kwica Brandi afatanije n'umugabo we Charlie Dunn.

Charlie Dunn wafunganywe n'umugore we Joyce Watkins.

Icyo gihe ubwo Joyce Watkins yafungwaga, yari afite imyaka 47 ndetse yahise afunganwa n'umugabo we Charlie Dunn. Muri 2015 nibwo umuryango uburanira abafunzwe bazira ubusa witwa Tennessee Innocence Project wasabye urukiko rwa Davidson County Criminal Court ko Joyce n'umugabo we bakongera kuburana, dore ko bombi bivugiraga ko ari abere. Kuva muri 2015 Joyce akaba yaraburaniraga hanze ya gereaza. Nyuma y'imyaka 7 yose bongeye gutangira urubanza bundi bushya, byagaragajwe ko Joyce na Charlie ari abere hifashishijwe abaganga.

Inkuru ya Daily Mail yo ivuga ko uyu mwana mbere yo kuza kwa Joice, yari amaze amezi abiri aba kwa nyirasenge we wundi. Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko icyo gihe Brandi yagaragazaga ibikomere (bruises/ des bleus) ndetse n’imyitwarire idasanzwe. Nyuma y’uko umwana apfuye abaganga bagaragaje ko hejuru n’ibyo bikomere, umwana yaba yaranafashwe ku ngufu, bikaba ari ibintu bavuze ko byakozwe nko mu masaha 12 ashize, mu gihe umwana yitabye Imana Joice n’umugabo we bamumaranye amasaha icyenda gusa. 

Muri iyi nkuru kandi bakomeza bavuga ko mubyara wa Brandi w’imyaka 19 yaba ariwe wamuteye ibikomere byagaragaye ku mubiri we, ndetse akaba ari nawe wamuhohoteye amufata ku ngufu, gusa uwo ntiyigeze akurikiranwa.  


Umuganga witwa Dr.Gretel Harlan wakiriye Joyce n'umugabo we ubwo bagezaga Brandi kwa muganga yapfuye, yatanze impapuro mu rukiko zigaragaza ibisubizo byavuye mu gupima umurambo wa Brandi byerekana ko uyu mwana yishwe n'indwara y'ubuhumekero, ndetse ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yapfuye yishwe. Urukiko rwahise rugira Joyce Watkins umwere nyuma y'imyaka 27 yamaze muri gereza azira ubusa. Joyce akaba yagizwe umwere mu gihe Charlie Dunn wari umugabo we banafunganywe yapfiriye muri gereza muri 2016 nk’uko CNN yabitangaje. Kuva muri 2015 Joyce ubwo yaburaniraga hanze ya gereza, yari amaze imyaka 27 afunze. Ku munsi w'ejo ubwo yagirwaga umwere, hari hamaze imyaka 35 ashinjwa kwica umwana abereye Nyirasenge.


Source: CNN, Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahishakiye jeanmarie.2 years ago
    Gux Imana ihabwicyubahiro kubwibyo yakoze.kand iruhuko ridashira kuri charle
  • Ahishakiye jeanmarie2 years ago
    Ahaa!Mana yajye we!!Ndumiwe pe.ntaho imana itagukura pe tujye twihangana.





Inyarwanda BACKGROUND