RFL
Kigali

Ubwabyo ni urwenya! Inkomoko y'imyambarire ya Mugisha na Rusine yabafashije gukundwa mu gukina nk'abasinzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/01/2022 20:07
0


Nta kintu baravuga, kubabona mu makote manini ingofero, ipantaro yacitse n'inkweto zitagira rase [za Rusine] ubwabyo birasekeje. Uku bagaragara bihura neza no gukina nk'abasinzi byakunzwe n'abatari bake ndetse bikabongerara ubwamamare n'igikundiro. Dore aho byakomotse guhitamo uko bambara.



Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ho byaturutse n'uko byagenze ngo Mugisha na Rusine bahitemo kuzajya bagaragara mu myambaro isetsa benshi ijyanye n'urwenya rwabo bakina ari abasinzi basaritswe n'inzoga. Mu kumenya byinshi kuri iyi myambarire yabo ihura neza n'ibyo bakina, twagiranye ikiganiro na Patrick ukina yitwa Rusine maze abisobanura neza agaragaza ko babanje kubona ikote rimwe nyuma uwarimuhaye akaza kubabonera n'irindi.


Iyi myambarire yabo ihura neza n'ibyo bakina

Yagize ati: "Nari mfite ikote n'ubundi nambaraga muri filime zanjye zisanzwe za feke ubwo mba ndamubwiye [Mugisha] nti ariko dushake n'irindi rya kabiri tuba dushatse n'irya kabari kuko uwari warantije iryo ngiryo ni umutipe w'inshuti yacu twembi. Yaratubwiye ati mfite n'irya kabiri burya ngutiza rimwe mfite n'irindi". 

Yakomeje agira ati: "Arizanye nahise nambara iryanjye, nawe yambara irye tuba dushyizemo n'inkweto nazo yaraziduhaye ariko yarazizanye dusanga nta rase yazanye, ndamubaza nti se ko nta rase wazanye ati nibagiwe ubwo mba nzambaye zicurikiranyije kugira ngo zinkwire tuba turatangiye tura shutinze".


Iyi pantaro yacitse bari gukina biyemeza kuyirekera kuriya

Yunzemo ati: "Tutaranasoza nagiye kwicara ipantaro ihita icika arambwira ati guma utyo [Mugisha] nabyo tubifate tayari, ni uko byagenze!".  Icyo gihe ngo bakoze video ya mbere ari nimugoroba nka saa kumi (4:00) bayikorera mu kabari abantu baba barayikunze. 

Iyi video bakinnye bagaragaza umukobwa wari wasohotse hanyuma bombi bakamwiyemeraho bashaka kumugurira. Iyi video yabateye umuhate barushaho kubinoza muri iyi myambaro ubu bakaba bamaze gukora video zirenga 50 kandi zose abantu barazikunze. Ubu Mugisha na Rusine b'abasinzi mu makote baba ari abandi bandi!


Patrick ukina yitwa Rusine waduhishuriye ibi, yavuze ko kwihuza na Clapton Kibonge bagakina ari abasinzi byamuzamuriye izina mu buryo bukomeye. Ati: "Byanzamuriye izina kurushaho ku ruhande rwa Mugisha we n'ubwo yari arisanganye navuga yuko abakunzi be yabahaye indi karite batari bamuziho". Iki gitekerezo cyo gukina ari abasinzi yavuze ko cyazanywe na mugenzi we Clapton Kibonge.


Ubu hashize amezi 6 bakina muri uyu mujyo wo gusinda, mu kwa 7 bazaba bujuje umwaka. Rusine yavuze ko gukina nk'abasinzi byamuhaye inzira ku buryo ubu yamaze kubona umurongo agomba kugenderamo nk'umunyarwenya wari ukizamuka.

REBA HANO IGICE GISHYA GIHERUKA CYA MUGISHA NA RUSINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND