Sylvia Namutebi witabiriye Miss World 2021, umwaka ushize akaba yaregukanye ikamba rya Mrs Uganda [irushanwa ry'ubwiza ry'abagore muri Uganda], ni we uhagarariye iki gihugu muri Mrs World [irushanwa ry'abagore beza ku isi] risozwa uyu munsi. Sylvia ari mu bageze mu cyiciro cya nyuma bari butoranywemo uwegukana ikamba.
Yageze mu bari buhatane mu cyiciro cya nyuma nyuma yo gutoranwa mu bagore uruhuri baturutse mu bihugu 57 birimo USA, South Africa, Trinidad & Tobago, Italy, Zambia, Canada, India, Puerto Rico, Philippines n'ibindi. Mrs. Sylvia Namutebi asanzwe ari umuyobozi mukuru w'umuryango Talent Africa Group ushyize imbere guharanira uburenganzira bw'abagore n'abana.
Nyuma yo kwitabira iri rushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza ry'abagore ku Isi yarigaragaje mu buryo bukomeye bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu bahatana mu cyiciro cya nyuma kiri butorwanywemo uwegukana ikamba uyu munsi tariki 15 Mutarama 2022 mu birori biri bubere muri Westgate Las Vegas Resort & Casino kuva saa kumi n'imwe (5:00PM) [Pacific Time].
Ari mu bahatana mu cyiciro cya nyuma bari butoranywemo uwegukana ikamba
Yitwaye neze bimugeza mu bari butoranywemo uwegukana ikamba
TANGA IGITECYEREZO