RFL
Kigali

Umuyobozi ukomeye mu nzu ifasha abahanzi ya Eddy Kenzo yasezeye bitunguranye ashinga iye bwite

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/01/2022 11:28
0


Sewa Sewa wari umuyobozi ukomeye muri Big Talent Group, inzu ifasha abahanzi ya Eddy Kenzo yasezeye ku mirimo ye nyuma y'imyaka 11, ahita ashinga iye bwite.



Sewa Sewa  wari umaze igihe kirekire ari visi perezida wa Big Talent Group, inzu isanzwe ifasha abahanzi ya Eddy Kenzo bitunguranye yanyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha maze ahashyira itangazo rivuga ko asezeye ku nshingano yari afite muri iyi nzu.


Sewa Sewa yamaze gusezera muri "BIG TALENT Ent"

Muri iri tangazo hari aho yagize ati"Byinshi byarakozwe, ibyagezweho ni byinshi, nti habuze n'ibibazo ariko turashimira Imana kubwaho twageze kandi kure. Ariko uyu munsi, uyu munsi ni uwo gushyira akadomo ku rugendo rwanjye muri “BIG TALENT Ent”. Twatangiye urugendo rushya nka “GOMBA BOY MUSIC EMPIRE”.

Sewa Sewa  yemeje ko yamaze gushinga inzu ye ifasha abahanzi mu rugendo rwe rwo gufasha abahanzi no guteza imbere umuziki.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND