Tiffah Dangote imfura ya Diamond na Zari yishyurirwa hafi miliyoni 7 Frw ku gihembwe, yerekanye ko aka kayabo kadapfa ubusa agira amanota meza amuhesha kwimukira mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza bizamura imbamuti za Se.
Uyu mukobwa wabonye izuba mu 2015, yiga mu ishuri ry'igamo abifite n'ibikomerezwa ryitwa Crawford International Pretoria Preparatory ryo muri Afurika y'Epfo. Muri iri shuri tariki ya 11 Mutarama 2022 nibwo basoje igihembwe cya nyuma cyagombaga kuba cyarasojwe umwaka ushize ntibishoboke kubera icyorezo cya COVID-19.
Princess Tiffah yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n'abarenga miliyoni 2 n'ibihumbi 900, agaragza ko yishimiye intambwe yateye yo gusoza umwaka wa mbere w'amashuri abanza ubu akaba agiye kwimukira mu wa kabiri.
Yagize ati" 2022 ntangiranye no gusoza mfata indangamanota, ibi ntibyabaye umwaka ushize kubera kuzamuka kw'icyorezo cya COVID-19..... ariko ndahari". Yakomeje agaraza ko yishimye kwimukira mu wundi mwaka. Ibi byazamuye imbamutima z'umubyeyi we Diamond, maze ajya ahashyirwa ibitekerezo munsi y'ubu butumwa yandika agira ati" Roho yanjye". Yongeyeho utu emoji tw'imitima myinshi.
ku rubuga rw'iri shuri ryigenga bagaragaza ko umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere ari nawo uyu mwana yigagamo yishyura arenga miliyoni 6 n'ibihumbi 500 Frw [6,533,852 Frw]. Uyu mwana yagaragaje ko aka kayabo katapfuye ubusa.
Diamond yagaragaje ko yashimishijwe n'umukobwa we wateye intambwe ikomeye
TANGA IGITECYEREZO