RFL
Kigali

Imfura ya Zari ku myaka 19 yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy'amashuri

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/01/2022 8:59
0


Umuhungu w'imfura wa Zari yabyaranye na nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy'amashuri.



Uyu muhungu witwa Pinto Ntale w'imyaka 19, yamaze kugirwa umuyobozi mukuru w'ishuri ryitwa Brooklyn City College ryo muri Africa y'Epfo ryashinzwe na se Ivan Don Ssemwanga ndetse na nyina Zari Hassan. 


Zari wamuhaye izi nshingano yagaragaje ko atewe ishema n'intambwe imfura ye yateye,  mu butumwa yashyize kuri Insta-stories ye yagize ati" Umuyobozi mukuru. Inshingano zo gutanga uburezi ku bato". Yakomeje agaragaza  ko bishimishije kubona uyu muhungu we muri izi nshingano nshya zirimo no kumenya imitungo y'ikigo n'iterambere ryacyo muri rusange.


Ubwo yigaga mu kigo cya St Albans yagizwe umunyeshuri uhagarariye abandi biganjemo abazungu gusa 

Iyi mfura ya Zari isanzwe izwiho kuba indakemwa mu mico no mu myifatire kuko no mu 2020 yagizwe umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo yigagamo cya St Albans ndetse 2021 ahembwa nk'umunyeshuri wahize abandi mu kugira imyitwarire myiza.

Brooklyn City College agiye kubera umuyobozi mukuru, giherereye muri Africa y'Epfo kikaba gifite n'amashami Pretoria, Johannesburg, Nelspruit, Polokwane, Vereeniging, Durban ndetse no muri  East London.

SRC: pulselive.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND