RFL
Kigali

Menya Abarimu 5 bakize cyane ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/01/2022 8:42
0


Abarimu barimo ibyiciro bigendanye n’aho bigisha. Muri rusange , muri iyi nkuru tugiye ku kubwira abarimu batanu (5) ba mbere bafite ubukungu buri hejuru kurusha abandi ku Isi.



Abarimu bamwe bandika ibitabo bifasha abo bigisha gukomeza gutera imbere mu bumenyi abandi bakandika ibinyamakuru bitandukanye bagafasha abanyeshuri kwagura ubumenyi ku byigwa. Ubushakashatsi bwakozwe bwashyize abarimu mu byiciro bigendanye n’ubukungu bafite.

Abarimu bashobora kubona amafaranga menshi binyuze mu byo bakora kandi bakabikunda, niyo mpamvu uyu munsi tugiye kukubwira urutonde rw’abarimu 5 bakoresheje umwuga wabo neza bakunguka akayabo kabashyize ku rutonde rw’abakize ku Isi.

1. David Cheriton

David Cheriton niwe uza ku mwanya wa mbere akaba atunze Miliyari 11.7 z’amadorali. Uyu mugabo afite impamyabumenyi mu mibare gusa nyuma yaje gukomeza kwiga, aho yize ‘Computer Science’. Uyu mwarimu yagiye agaragaza umutima wo gufasha aho yafashije ibigo bitandukanye afasha abana kwiga isomo ry’imibare ,Ikoranabuhanga ,..

2.Henry Samuel

Samule Henry niwe uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abarimu bakize ku Isi kuko atunze arenga Miliyari 6.3 z’amadorali. Uyu mugabo ntabwo ari umwarimu gusa ahubwo ni icyamamare no mu mukino wa Hockey. Samuel yabonye impamyabumenyi muri Electronic Engineering. Yatangiye umwuga we yigisha muri UCLA. Mu bihembo yabonye harimo icyitwa UCLA MEDIAL yabonye mu 2012, 2012 Marconi Prize ,..

3.Adi Shamir

Adi Shamir, ni umwarimu wo mu gihugu cya Israel. Yatangiriye umwuga we mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris. Azwi cyane muri Cryptography. Kugeza ubu uyu mugabo atunze Miliyari 1.5 z’amadarali imushyira ku mwanya wa gatatu.

4.Robert S.Langer

S.Langer ukomoka muri Amerika atunze Miliyari 2.5 z’amadorali bimushyira ku mwanya wa kane. Uyu mwarimu yakoze mu bushakashatsi bwo kuri ndwara za Kanseri zitandukanye.

5.Stephen Hawking

Hawking ni umwarimu ukomoka mu Bwongereza usanzwe azwiho gufasha abana batishoboye kwiga.Uyu mugabo uri kumwanya wagatanu mu barimu bakize cyane ku Isi, atunze arenga Miliyoni 20 z’amadorali.

Inkomoko: Successtory.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND