RFL
Kigali

Ubutumwa bukomeye bwa Sheebah nyuma yo gukora indirimbo ye ya mbere mu mateka ihimbaza Imana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/01/2022 15:53
0


Sheebah nyuma yo gukora indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana mu gihe cyose yari amaze mu muziki, yatanze ubutumwa bukomeye avuga ko atangiye urugendo rushya.



Iyi ndirimbo sheebah yakoze yayise "Mukama nyamba". Ugereranyije mu kinyarwanda ni nk’aho yayise "Mana ntabara". Byari biteganyijwe ko yagombaga kujya hanze saa 11:00 z'iri ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022.

Yifashishije urukuta rwe yandika ubutumwa burebure kandi burimo amagambo akomeye. 

Hari aho yagize ati" Imana yabaye hejuru ya byose kuri njye, ubu ndi mukindi gice gikomeye gishya cy'ubuzima bwanjye kandi ndifuza gushyira imbere Imana muri byose nkora kugira ngo ndusheho kujya mbere”.

“Iyi ndirimbo yisanisha nanjye kandi inashushanya ibyiyumvo byanjye bindi iruhande. Iyi ndirmbo ni isengesho ryanjye uyu mwaka". 

Yakomeje agaragaza ko ubutumwa buyirimo bujyanye na buri wese, ndetse ashimangira ko ari umunyabyaha ucumura nk'abandi bose ariko Imana ntimutererane, igakomeza kumwongera imbaraga no kumuba hafi.

Uyu muhanzi yakoze iyi ndirimbo mu gihe mu munsi mike ishize uwahoze ari umujyana mwe muri TNS Jeff Kiwa, aherutse gutangaza ko Sheebah ari umuhanzi udacuruza kuko yararuwe n'ibirungo by'ubwiza byo kumunwa no gufata amafoto bimwibagiza inshingano ze nk'umuhanzi. Sheebah Karungi TNS yamufashije gukora indirimbo nyinshi zamugize uwo ari we, kuva 2013 ubwo yinjiragamo kugeza asotse akajya gushinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yise called Sheebah Establishments mu 2020. Iyi ndirimbo na magingo aya ntiragera kuri Youtube cyakora hagaragaraho agace kayo gatoya.

YUMVE HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND