RFL
Kigali

Ruswa y'igitsina mu muziki iravuza ubuhuha muri kenya! Ubuhamya bw'umuhanzikazi w'uburanga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/01/2022 12:03
0


Umuhanzikazi Sanaipei Tande yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho, agaragaza ko ruswa y'igitsina ivuza ubuhuha muri Kenya mu bafite ubushobozi bwo guteza imbere abahanzikazi.



Sanaipei Tande ni umwe mu bahanzikazi beza muri Kenya wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka "Kiwongo" yakoranye na Khaligraph Jones, "Mdaka Mdakiwa", "Mfalme Wa Mapenzi" n'izindi nyinshi zakunzwe.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Spice FM, yagaragaje ko ruswa y'igitsina ivuza ubuhuha muri Kenya, atanga urugero rw'ibyamubayeho byagiye bituma abura amahirwe yo kuririmba mu bitaramo nyuma yo kwanga kuryamana n'ababaga babiteguye, cyangwa se abavanga imiziki babaga bari bucurangemo bamusabaga ruswa y'igitsina kugira ngo abashe kubiririmbamo.


Tande yagaragaje ko abahanzikazi bakwa ruswa y'igitsina kugira ngo bafashwe mu muziki wabo

Abaka ruswa y'igitsina yagaragaje ko ahanini ari abavanga imiziki [aba djs] n'abandi bafasha abahanzi mu buryo butandukanye. Hari aho yagize ati "Byambayeho, hari ibitaramo byinshi ntaririmbyemo". Yakomeje agaragaza impamvu, avuga ko hari abateza imbere imyidagaduro bamubwiraga ko bafite igitaramo, bakumvikana amafaranga n’uko bazayamwishyura ku buryo bw'ikoranabuhanga nka M-Pesa, ariko nyuma bakajya bamusaba guhura nawe ngo baryamane.

Ibi yavuze ko byagiye bituma atitabira ibitaramo byinshi, ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwe no kugwa mu mutego wo kumusambanya! Yagaragaje ko ibi atari we byabayeho gusa, ahubwo ko hari abahanzikazi benshi bagenzi be byabayeho bagiye baganira. Hari aho yagize ati" Abahanzikazi benshi babikubwira iyo ukeneye ko umu Dj akina indirimbo yawe ugomba kuryamana nawe.


Ushobora kubona utunganya indirimbo [Producer] akakubwira ko azagukorera indirimbo ku buntu, ariko akakubwira ko mugomba kubanza kuryamana". Yeruye atanga urugero rw'umunyamakuru witwa Maina Kageni wakoreraga Kiss 100 FM wamusabye ko yamubyarira umwana, kugira ngo ajye amufasha kumenyekanisha ibihangano bye; avuga ko icyo gihe yari akiri na mutoya afite imyaka 21 gusa akaba aribwo yari agitangira umuziki.

REBA HANO INDIRIMBO YE MFALME WA MAPENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND