RFL
Kigali

Kizz Daniel yahishuye uko yatakaje ubumanzi akabimenyesha se

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/01/2022 9:25
0


Kizz Daniel yatangaje ko kuva mu buto yari inshuti ya se kurusha nyina, atanga urugero rw'ukuntu agitakaza ubumanzi yahisemo kubibwira se aho kubibwira nyina maze bakagirana ikiganiro.



Kizz Daniel yavuze ko kuva mu buto bwe yari inshuti ya se, ku buryo yamwisanzuragaho kurusha anyina. Uyu muhanzi yavuze ko ise usibye kuba umubyeyi yari nk'umuvandimwe we w'inshuti y’akadasohoka yisanzuragaho cyane, akamubwira amabanga ye yose.


Ababyeyi ba Kizz Daniel 

Ibi yabigaragaje maze ahishura ukuntu yatakaje ubumanzi akihutira kubiganiriza se, aho kubibwira nyina cyangwa se izindi nshuti ze. Mu rwego rwo kugaragaza ukuntu yari inshuti na se kuva cyera, yavuze ko n’ubwo cyari ikiganiro kigoye kukiganiriza se ariwe yahisemo kubibwira kuko yumvaga ari we nshuti ye ya hafi kurusha abandi. Uyu muhanzi se yitwa Kola Anidugbe akaba yaritabye Imana tariki 29 Gicurasi 2015.

SRC:legitpost.com.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND