RFL
Kigali

Uwahoze areberera inyungu za Sheebah yamwise umuhanzikazi watwawe n'ibirungo by'ubwiza n'amafoto atabyara inyungu

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/01/2022 16:05
1


Jeff Kiwa wahoze areberera inyungu za Sheebah muri Team No Sleep nyuma yo gutandukana yagize icyo avuga ahishura ko uyu muhanzikazi ari uwo guhora yisiga ibirungo by'ubwiza byo ku munwa [Lipstick Musician] no kwifotoza agaragaza ko adacuruza kuko ari byo byamuraruye.



Jeff Kiwa ni umwe mu bakomeye bateza imbere imyidagaduro muri Uganda akaba ari nawe washinze inzu ifasha abahanzi yise Team No Sleep [T N S]. Iyi nzu yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Sheebah kuva mu mwaka wa 2013 ubwo yayinjiragamo muri iyi nzu kugeza ayisohotsemo agasimbuzwa Rahmz Pinky.

Mu kiganiro na Sqoop Magazine Jeff yagize icyo avuga kuri Sheebah babanye igihe kinini areberera inyungu ze avuga ko ari umuhanzikazi udashobora kwicuruza kuko iteka ahugira mu birungo by'ubwiza no kwifotoza ku buryo nta kindi yitaho. 


Sheebah n'uwahoze areberera inyungu ze Jeff Kiwa washize TNS

Hari aho yagize ati: "Wabona umuntu amara igihe yisiga ibirungo by'ubwiza [Lipstick] afata n'amafoto ni gute wacuruza umuziki wawe muri ubwo buryo? Ni impamo ntabwo nshaka abahanzi bashyize imbere lipstick. Imyaka itanu irahagije ko waba umuhanzi ukomeye kandi mpuzamahanga ariko se ni gute wabigeraho wirirwa mu birungo by'ubwiza [lipstick], urakomeza ukaba uwifashihswa mu mashusho y'indirimbo [video vixen]". 

Yakomeje avuga ko The Team No Sleep yifuza gukorana n'abahanzi bazi icyo bashaka. Mu minsi ishije Sheebah nawe yatangaje ko yavuye muri Team No Sleep kubera ko yabonaga ibiraka akabura uko abikora kubera amasezerano yari afitanye n'iyi nzu rimwe na rimwe bigahurirana. Team No Sleep yafashije uyu muhanzikazi gukora hafi y'ibihangano bye byakunzwe nka "Nkwatako", "Nakyuka", "Waddawa" n'izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ismael2 years ago
    Muzatugezeh amateka yumukinnyi wa filim ukize kurusha aband murakoze





Inyarwanda BACKGROUND