RFL
Kigali

Bamenye ibanga ry’ibyamamare ! Itsinda The Same ryashyize hanze amashusho y’indirimbo “Paka” -VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/01/2022 1:33
0


Itsinda ‘The Same’ ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ryise ‘Paka’, nyuma y’igihe kirekire risa n’iryazimye mu matwi y’Abanyarwanda. Indirimbo ‘Paka’ ya The Same yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika Nyarwanda, na cyane ko bari bamaze igihe kirekire bataribona. Bamwe bati ‘The Same yamenye ibanga’, abandi bararuca b



Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, aba basore bagiye bumvikana mu magambo asa n’ashimangira uburyo bakeneye kugaragaza ko izina ryabo riri hejuru ndetse banyotewe no kwishongora kubandi bahanzi bafata ko bari hasi yabo, ariko bikarangirira mu magambo. Ntawavuga ko The Same ari itsinda rito ariko rimwe na rimwe ryacaga mu binyamakuru bakarishyira mu bahanzi bakizamuka, nyamara rimaze imyaka myinshi muri muzika. Ibi byakorogoshoye ubwonko bw’aba basore maze bazenguruka konti za Youtube za bamwe mu bahanzi Nyarwanda, maze biga isomo ryagaragariye mu ndirimbo nshya bashyize hanze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Mutarama 2022, nibwo aba basore bashyize hanze indirimbo bise ‘Paka’, bayisohorana n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo yamaze amasaha ane ifite ibihumbi 23 by’abari bamaze kuyireba kuri Youtube, yaciye agahigo k’indirimbo ya mbere y’aba basore ikunzwe kuri uru rwego. Jay Fary aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, yahamije ko gahunda yabo ari ugukora cyane ndetse bakagaragaza ko The Same ari itsinda rikomeye kandi rimaze imyaka muri muzika Nyarwanda. Jay Fary yagize ati:

Tumaze imyaka muri iyi muzika, tuzi ibisabwa , tuzi icyo twabuze ngo natwe tugere aho abandi bari kandi nawe urabizi, ntabwo muzika umuntu ajyamo gutyo gusa. Bisaba imbaraga kandi bisaba amafaranga. Iki cyorezo cyaratuzambirije ariko nyuma y’iki gihe abantu bitege The Same itandukanye n’iyambere , bitege ibikorwa kandi bazabibona”.


Itsinda The Same ryari rimaze igihe ridasohora indirimbo

Muri iyi ndirimbo The Same iririmbamo amagambo agaragaza agahinda k'umusore waterese umukobwa ariko agashyirwa ku kagozi ko gutegereza, ndetse akaza kwibwira ko atazigera amutsindira ndetse akavuga ko nta kizere yifitiye kugeza ubwo avuga ko azarwana paka.

Bamawe bati” The Same, yamenye ibanga”. Ese ni iki cyihishe inyuma y’icyo twakwita kwihimura itsinda The Same yagaragaje? The Same yakoze iyo bwabaga igaragaza ibyo yavugaga mu magambo ndetse indirimbo yabo nshya , igaragaza ugukundwa kuri ku rwego rwo hejuru. Kugeza ubu, indirimbo ya The Same ‘Paka’ imaze igihe kingana n’amasaha 10, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 31.

REBA HANO PAKA YA THE SAME








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND