RFL
Kigali

“Kubera iki we atari umukobwa wawe?” - Imade umukobwa wa Davido abaza nyina ku muvandimwe we Hailey badahuje nyina

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/01/2022 14:07
0


Mu mashusho aherutse kujya hanze ubwo abagore babiri babyaranye na Davido bari muri Ghana bari kumwe n’abakobwa babo, umwe mu bakobwa ba Davido witwa Imade yatunguye nyina maze amubaza impamvu atariwe wabyaye umuvandimwe we Hailey. Umubyeyi we nawe yahise amuha igisubizo cyatangaje abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga.



Aurora Imade Adeleke umukobwa wa Davido yabyarane n’uwitwa Sophia Ajibola Momodu, mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambagana ubwo we na nyina ndetse n’umuvandimwe we Hailey Veronica Adeleke badahuje nyina bari mu gihugu cya Ghana, yabajije umubyeyi we ikibazo gitangaje cyijyanye n’umuvandimwe we.

Imade w’imyaka 5 y’amavuko yabajije nyina impamvu cyi atari we wabyaye umuvandimwe we Hailey maze Nyina mu kumusubiza amubwira ko Hailey nawe amufata nk’umwana we. Uyu mukobwa wa Davido ntabwo yanyuzwe n’igisubizo yahawe kuko yahise abwira umubyeyi we ko Hailey afite umubyeyi we (Nyina) wamubyaye.

Sophia umubyeyi wa Imade nyuma yo kumva ikibazo cy’umukobwa we yagize: “Uriya ni mama we nanjye ndi mama we.”  Uku gushidikanya kwa Imade yibaze impamvu we n’umuvandimwe bahuje Se ariko bakajyira ababyeyi babiri (Nyina) batandukanye kwatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu butumwa batanze bavuze ko icyo kibazo cyari gusubizwa na Davido.

Mu bitekerezo bitari bicye byatanzwe kuri iyi nkuru harimo ibi bikuricyira:

Hari uwitwa yvonne111 wagize ati: “Aho kubaza nyina ahubwo yari kubaza Se [Davido] ahubwo.” Clarauzo agira ati: “Aba bagore bose nta numwe wigeze ushyingiranwa na Davido, uyu mwana ikibazo cye gifite ishingiro.”

Umuhanzi Davido afite abana batatu yabyaranye n’abagore batatu, abo bana harimo uyu Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Ajibola Momodu, Hailey Veronica Adeleke yabyaranye n’uwitwa Amanda ndetse na David Adedeji Adeleke Jr yabyaranye na Chioma Avril Rowland.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND