Mu mashusho aherutse kujya hanze ubwo abagore babiri babyaranye na Davido bari muri Ghana bari kumwe n’abakobwa babo, umwe mu bakobwa ba Davido witwa Imade yatunguye nyina maze amubaza impamvu atariwe wabyaye umuvandimwe we Hailey. Umubyeyi we nawe yahise amuha igisubizo cyatangaje abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga.
Aurora Imade Adeleke umukobwa wa Davido yabyarane n’uwitwa
Sophia Ajibola Momodu, mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambagana
ubwo we na nyina ndetse n’umuvandimwe we Hailey Veronica Adeleke badahuje nyina
bari mu gihugu cya Ghana, yabajije umubyeyi we ikibazo gitangaje cyijyanye n’umuvandimwe
we.
Imade w’imyaka 5 y’amavuko yabajije nyina impamvu cyi
atari we wabyaye umuvandimwe we Hailey maze Nyina mu kumusubiza amubwira ko
Hailey nawe amufata nk’umwana we. Uyu mukobwa wa Davido ntabwo yanyuzwe n’igisubizo
yahawe kuko yahise abwira umubyeyi we ko Hailey afite umubyeyi we (Nyina)
wamubyaye.
Sophia umubyeyi wa Imade nyuma yo kumva ikibazo cy’umukobwa we yagize: “Uriya ni mama we nanjye ndi mama we.” Uku gushidikanya kwa Imade yibaze impamvu we n’umuvandimwe bahuje Se ariko bakajyira ababyeyi babiri (Nyina) batandukanye kwatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu butumwa batanze bavuze ko icyo kibazo cyari gusubizwa na Davido.
Hari uwitwa yvonne111 wagize ati: “Aho kubaza nyina ahubwo yari kubaza Se [Davido] ahubwo.” Clarauzo agira ati: “Aba bagore bose nta numwe wigeze ushyingiranwa na Davido, uyu mwana ikibazo cye gifite ishingiro.”
Umuhanzi Davido afite abana batatu yabyaranye n’abagore
batatu, abo bana harimo uyu Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Ajibola Momodu,
Hailey Veronica Adeleke yabyaranye n’uwitwa Amanda ndetse na David Adedeji
Adeleke Jr yabyaranye na Chioma Avril Rowland.
TANGA IGITECYEREZO