Alfredo na Aylin ni abana 2 b’impanga bo muri leta California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ubu bagiye kuzajya bizihiza isabukuru y’amavuko ku mataliki atandukanye. Ibi byabaye ubwo Alfredo yavukaga mu ijoro rishyira italiki 1 Mutarama 2022, 11: 45 pm maze nyuma y’iminota 15 kuwa 1 Mutarama 2022 na mushiki we aba ari bwo agera ku Isi.
Biratangaje kumva abana 2 b’impanga bavutse mu myaka
ibiri itandukanye. Ibi ni byo biherutse kuba muri leta ya California ubwo abana babiri b’impanga Alfredo na Aylin umwe
yavukaga mu mwaka wa 2021 naho mugenzi we akavuka mu mwaka wa 2022 ariko hagati yabo
hanyuzemo ikinyuranyo cy’iminota 15 gusa.
Ikinyamakuru People dukesha iyi nkuru cyatangaje ko
umubyeyi w’aba bana Fatima Madrigal yafashwe n’ibise mu ijoro rishyira italili
ya 1 Mutarama maze saa tanu n’iminota mirongo ine n’itanu z’ijoro (11: 45 pm)
yibaruka umwana w’umuhungu yise Alfredo.
Nyuma y’iminota cumi n’itanu, ni ukuvuga ko umwaka wa
2021 wari wageze ku musozo twatangiye uwa 2022 uyu mugore hamwe n’umugabo we
Roberto Trujillo baje kunguka undi mwana wa kabiri w’umukobwa bise Aylin.
Alfredo na Aylin nyuma yo kuvuka mu bihe bitandukanye
bivuze ko nubwo ari impanga bazajya bizihiza amasabukuru y’abo y’amavuko ku
mataliki atandukanye ndetse n’amezi.
Aba bana bavukiye mu bitaro bya Natividad Medical
Center byo muri leta ya California muri leta zunze ubumwe za Amerika aho
umuhungu (Alfredo) yavutse afite 2.74 kgs naho mushiki we Aylin afite 2.66 kgs.
Alfredo na Aylin bavutse mu myaka ibiri itandukanye
Madrigal wibarutse aba bana yatangaje ko nawe
yatunguwe ariko yishimiye kumva abana be babiri b’impanga bombi badahuje
italiki y’amavuko.
Dr Ana Abril Arias wafashije uyu mubyeyi kubyara
yatangaje ko ibi byabaye byamutangaje nawe ndetse ko kuva yatangira umwuga we w’ubuganga
ari ubwa mbere ibi bimubayeho. Dr Abril yakomeje avuga ko ibi byabaye kuri we
ari intangiriro nziza y’umwaka wa 2022.
Uyu muryango wa Madrigal na Roberto nyuma yo kunguka
izi mpanga bahise bagira abana batanu. Mu bana batatu bari bafite harimo
umuhungu umwe n’abakobwa babiri.
Mu mwaka ushize nabwo muri leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe za Amerika abana babiri b’impanga, umwe yavutse kuwa 31 Ukuboza 2020 maze nyuma y’iminota 30 mugenzi we nawe avuka kuwa 1 Mutarama 2021.
Ibi bivuze ko aba bombi badahuje italiki y’amavuko ndetse bavutse mu binyacumi (Decades) bitandukanye kuko taliki 1 Mutarama 2021 twari twatangiye ikinyacumi gishya.
TANGA IGITECYEREZO