Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn ufatanya gukora umuziki no gutunganya amashusho y’indirimbo, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga ubwo yasohoraga ifoto yambaye uko yavutse ubugabo bwe akabutwikirizaho akanyoni.
Mu ifoto ivanze n'ishusho yumvikanamo amajwi y'inyoni umuhanzi Seyn yateguje abakunzi be indirimbo yise 'Ijana', akaba yatunguranye cyane bitewe n'uburyo uyu muhanzi yambaye ubusaburiburi.
Ayo majwi yumvikanaga ni ay'akanyoni yari yatwikirije ubugabo bwe nyamara ahandi yari yambaye uko yavutse ibintu neza byateye kwibaza byinshi n'ubwo gusa hari benshi bahise bategerezanya amatsiko iyi ndirimbo.
Ubwo yashyiragaho iyo foto, Seyn yabwiye abakunzi be ko yishimiye kubasangiza indirimbo ye nshya yise 'Ijana' maze abasaba kuyisangiza abandi ndetse bakabasha kuyitangaho ibitekerezo.
Mu bitekerezo birenga 80 bimaze kujya kuri iyi foto harimo benshi bishimiye iyi foto ariko abandi bakomeza kuvuga ko bakomeje gutegereza ko iyi nyoni iguruka ariko bagaheba cyane ko ariyo itwikiriye ubugabo bwe.
Uyu muhanzi Seyn mbere y'uko atangira kwikorana yabarizwaga muri Incredible Records aho yakoreyeyo indirimbo zirimo Rewind, Ndabishaka, Cemba ndetse na Like You yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi.
Seyn ashyize hanze iyi foto itangaje nyuma ya mugenzi we Ariel Wayz umaze iminsi micye yihariye imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze yambaye uko yavutse, amabere yose ari hanze usibye utuntu yari yakinzeho. Yabikoze mu rwego rwo guteguza EP ari hafi gusohora.
Ariel Wayz yifashishije iyi foto mu guteguza EP ye
Seyn ni umuhanzi w'umuhanga
Sey yambaye ubusa buriburi
TANGA IGITECYEREZO