RFL
Kigali

Indirimbo ya Meddy yabaye isereri mu mutwe wa Ric Hassani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2021 8:03
0


Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Ric Hassani si we wenyine wazonzwe n’indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva yayisohora tariki 23 Nzeri 2017.



Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 59, igaherekezwa n’ibitekerezo birenga ibihumbi 20 by’abantu bavuga ko badahaga kuyireba no kuyumva.

Yazamuye amarangamutima ya benshi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, igera no kuri Sadio Mane, umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Iyi ndirimbo yizihira abanyabirori, ku buryo hadasiba gucicikana amafoto y’abantu banyuranye bayibyina ahantu hatandukanye. Ni nyambere mu ndirimbo zaguye izina rya Meddy mu buryo bufatika, imuhesha akazi!

‘Slowly’ yabaye ‘Slowly’! Ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Ric Hassani wo muri Nigeria yakoreye igitaramo mu Rwanda cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ yari yatumiwemo n’itsinda ry’abaririmbyi rya Symphony Band.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze bwite n’iz’abandi bahanzi yasubiyemo harimo ‘Slowly’ ya Meddy.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 6 Ukuboza 2021, Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko “Ubu, indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy ntiramva mu mutwe kuva nayiririmba mu gitaramo. Murakoze Rwanda.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kane, Ric Hassani yavuze ko kimwe mu bikomeza umuhanzi ari ugushikama ku nganzo, kuririmba ibyo umutima we wemera, kuvugira rubanda no kugira indangagaciro zihamye.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Only you’ amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu kubiba amahoro n’urukundo. Agakangurira buri wese gukomeza gukotanira ubuzima n’ubwo yaba ari guca mu bihe bikomeye.

Ric Hassani kandi agaragaza ko yagiriye ibihe byiza by’urwibutso mu Rwanda. Binatuma ari mu biganiro na Symphony Band kugira ngo bajye bamucurangira mu bitaramo n’ahandi.

Uyu muhanzi mbere y’uko aza mu Rwanda yasubiyemo indirimbo ‘My Only Baby' yifashishije Mike Kayihura banayiririmbanye mu gitaramo. Yavuze ko yanyuzwe n’imiririmbire ya Mike kandi ko yiteguye gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.


Ric Hassani yavuze ko ari mu rukundo n’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy


 Ric Hassani akomeje kuvuga ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda

Ric Hassani na Mike Kayihura bahuriye ku rubyiniro rwa Kigali Convenction Centre baririmbana indirimbo bakoranye


Kuva Meddy yasohora indirimbo ‘Slowly’, abantu baracyandika ibitekerezo bagaragaza ko yababereye akabando bicumba buri munsi


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLOWLY’ YA MEDDY

">
KANDA HANO UREBE UKO RIC HASSANI YITWAYE MU GITARAMO CYE YA MBERE YAKOREYE I KIGALI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND