Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Ric Hassani si we wenyine wazonzwe n’indirimbo ‘Slowly’ y’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva yayisohora tariki 23 Nzeri 2017.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu
barenga miliyoni 59, igaherekezwa n’ibitekerezo birenga ibihumbi 20 by’abantu
bavuga ko badahaga kuyireba no kuyumva.
Yazamuye amarangamutima ya benshi bo
mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, igera no kuri Sadio Mane, umukinnyi
ukomeye w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.
Iyi ndirimbo yizihira abanyabirori,
ku buryo hadasiba gucicikana amafoto y’abantu banyuranye bayibyina ahantu
hatandukanye. Ni nyambere mu ndirimbo zaguye izina rya Meddy mu buryo bufatika,
imuhesha akazi!
‘Slowly’ yabaye ‘Slowly’! Ku wa
Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Ric Hassani wo muri Nigeria yakoreye igitaramo
mu Rwanda cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ yari yatumiwemo n’itsinda
ry’abaririmbyi rya Symphony Band.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali
Convention Centre. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze bwite n’iz’abandi
bahanzi yasubiyemo harimo ‘Slowly’ ya Meddy.
Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 6
Ukuboza 2021, Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko “Ubu, indirimbo
‘Slowly’ ya Meddy ntiramva mu mutwe kuva nayiririmba mu gitaramo. Murakoze
Rwanda.”
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru
ku wa kane, Ric Hassani yavuze ko kimwe mu bikomeza umuhanzi ari ugushikama ku
nganzo, kuririmba ibyo umutima we wemera, kuvugira rubanda no kugira
indangagaciro zihamye.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo
‘Only you’ amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu
kubiba amahoro n’urukundo. Agakangurira buri wese gukomeza gukotanira ubuzima
n’ubwo yaba ari guca mu bihe bikomeye.
Ric Hassani kandi agaragaza ko
yagiriye ibihe byiza by’urwibutso mu Rwanda. Binatuma ari mu biganiro na
Symphony Band kugira ngo bajye bamucurangira mu bitaramo n’ahandi.
Uyu muhanzi mbere y’uko aza mu Rwanda
yasubiyemo indirimbo ‘My Only Baby' yifashishije Mike Kayihura banayiririmbanye mu
gitaramo. Yavuze ko yanyuzwe n’imiririmbire ya Mike kandi ko yiteguye gukorana
indirimbo n’abandi bahanzi.
Ric Hassani yavuze ko ari mu rukundo
n’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy
Kuva Meddy yasohora indirimbo
‘Slowly’, abantu baracyandika ibitekerezo bagaragaza ko yababereye akabando
bicumba buri munsi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLOWLY’ YA MEDDY
">
KANDA HANO UREBE UKO RIC HASSANI YITWAYE MU GITARAMO CYE YA MBERE YAKOREYE I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO