RFL
Kigali

Imbwa zizwi nka K9 zimaze guhashya ba rushimusi muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ku kigero cya 95% - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2021 9:17
0


Ibikorwa byo gucunga umutekano wa Pariki y'Igihugu y'Akagera hakoreshejwe imbwa zatojwe birimo gutanga umusaruro mu bijyanye no kurwanya ba rushimusi ku kigero cya 95%. Umunyamakuru wa RBA Kwizera John Patrick afatanyije na Eugene Ndayisaba basuye iyi parike maze bagenzura uko umutekano ucungwa amanywa n'ijoro.



Kopa na Bones, ni amazina y'izi mbwa 2 zifite amakare zishaka gusimbukira umuntu zibona ko ari umwanzi w'urusobe rw'ibinyabuzima ruri mu cyanya gikomye cya Pariki y'Igihugu y'Akagera. Izi ni zimwe mu mbwa 10 ziri muri Pariki y'Igihugu y'Akagera zifasha abarinzi ba pariki kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima biyirimo.

Zitozwa guca mu bikomeye, kuvumbura aho amahembe y'inzovu ahishe no gukurikira uburari bw'umuntu kugeza zimugezeho. Ku manywa abarinzi ba pariki bifashisha izi mbwa z'amakare mu kugenzura ko ba rushimusi batageze muri pariki bagahungabanya urusobe rw'ibinyabuzima ruyirimo.

Umwe mu barinzi ba pariki Habimana William avuga ko kwifashisha imbwa zizwi nka K9 mu kazi kabo byatanze umusaruro mu kurinda iyi pariki. Ati "Ku bufatanye bwa K9 n'abarinzi ba pariki bagera ku musaruro uhagije 95% byo kwinjira kw'abantu mu buryo butemewe muri pariki ni ukuvuga ba rushimisi, iyo tugize amahirwe yo kubona uburari bw'aho banyuze 95% tubageraho tukabafata."

Ni akazi bakora ku manywa na nijoro bifashishije izi mbwa. Mu gicuku Kwizera John Patrick na mugenzi we n’aba barinzi bacanye mu nzira y'inzitane mu ishyamba bari mu mwitozo ugaragaza uko biba byifashe iyo bari mu kazi kabo. Imbwa ishakisha ikurikiye uburari bw'umuntu na ho abarinzi ba pariki bagacunga umutekeno kugira ngo inyamaswa z’inkazi zitabahitana dore ko baba bafite ibikoresho byabugenewe.

Ni akazi Habimana William avuga ko akora agakunze kuko yakabaye afite ibindi akora bijyanye n'ibyo yize mu buzima busanzwe. Ati "Aka kazi ngakora nishimye cyane kubera ko kubungabunga ibidukikije ni ubuzima kubera ko tudafite ibidukikije ntitwabona amazi, tudafite ibidukikije ntitwabona umwuka duhumeka. Rero nishimira ko ndi umwe mu barinda urusobe rw'ibidukikije bigize pariki y'akagera. Ni ibintu nkunda kuko ubusanzwe nize kuvura amatungo nakabaye aribyo nagiye gukora ariko nkunda ibidukikije muri rusange."

Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Aliella avuga ko kubungabunga umutekano w'inyamaswa n'urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange ari inkingi ikomeye ku iterambere ry'ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati "Umutekano ndetse na politiki nziza yo kubungabunga ibidukikije ni byo bitugejeje aha, kubungabunga ibidukikije ni ryo fatizo ry'ubukerarugendo bwacu, ni ryo fatizo ryo guteza imbere ubukerarugendo mu buryo burambye kuko iyo ubungabunze inyamanswa mu ndiri yazo ndetse no byanya bikomye nk'ibi na zo ziragukundira zikaguha ibisubizo zikiyongera."

Hamaze gufatwa ibikoresho byifashishwa na rushimusi bipima za toni, ibi birimo amagare na za moto byifashishwaga gutwara inyama z'inyamaswa n'ibiti byo mu bwoko bwa kabaruka, imitego n'amacumu. Muri 2015 ni bwo muri Pariki y'Igihugu y'Akagera hazanywe imbwa zatojwe gukurikira uburari bw'umuntu, kurwana no gushakisha amahembe y'inzovu.

REBA HANO IYI NKURU MU BURYO BW'AMASHUSHO


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND