RFL
Kigali

Abakobwa: Menya intungamubiri zirinda umusatsi gupfuka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2021 13:55
0


Ni kenshi abakobwa n'abagore bahura n'ibibazo byo gupfuka umusatsi, kugira umusatsi unanutse udakomeye bigatuma bakora ibishoboka ngo babirwanye bikanga nyamara hari intungamubiri zakemura ibi bibazo bihangayikishije igitsinagore.



Intungamubiri zifasha umusatsi gukura no gukomera zikawurinda gupfuka:

1.Amavuta y'Ifi

Aya mavuta y’ifi ni umwihariko mu gukungahara ku binure bya Omega-3. Niyo aza ku isonga mu gutuma imisatsi ibyibuha kandi ntipfukagurike. Agaburira imisatsi, akayibyibushya kandi akarinda kubyimbirwa ku mizi y’imisatsi, bishobora gutuma ipfukagurika.

Uruvange rwa omega-3 na omega-6 (ariyo vitamin F) n’ibisohora imyanda mu mubiri bifatanyiriza hamwe mu kurinda imisatsi gupfukagurika

Amafi wasangamo aya mavuta twavuga salmon, mackerel, tuna, sardine. Wanasanga kandi omega-3 mu muhondo w’igi n’ubunyobwa.

Gusa niba usanzwe ufata imiti ya aspirin n’indi ifasha amaraso gukomera si byiza gukoresha aya mavuta kuko byagutera kuvirirana.

  1. Zinc

Kuva na kera zinc yagiye ikoreshwa mu kuvura gupfukagurika kw’imisatsi. Uyu munyungugu wa Zinc uzwiho gufasha mu gukura k’umusatsi, kuwusana no kuwufasha gukomera.

  1. Uruvange rwa Vitamin B

Nubwo turwise uruvange rwa vitamin B, ariko si vitamini za B zose ahubwo ni uruvange rwa vitamin B (Pantothenic acid) na B7 (Biotin)Vitamin B7 isana imizi y’imisatsi iba yangijwe no gukoresha shampoo igihe kinini, izuba naho Vitamin B5 yo ikongerera ingufu imvubura za adrenal zizwiho gutuma imisatsi ikura.

Iyi vitamin B5 kandi ituma imisatsi ibyibuha ikanakomera. Naho vitamini B7 mu bigaragaza ko utayifite harimo gupfuka imisatsi. Bituruka ahanini ku kunywa itabi, imikorere mibi y’umwijima cyangwa gutwita. Amafunguro wasangamo izi vitamin harimo amagi, inyama y’inka, inyama y’inkoko, avoka,imboga,ibirayi.

  1. Vitamin C

Iyi ni vitamin iza ku isonga mu gutuma umubiri ugira ubudahangarwa ikaba ifasha umubiri gusohora imyanda no kuwurinda gusaza. Uko umuntu asaza niko umubiri urushaho kugira imyanda muri wo kandi n’imisatsi ikarushaho gusaza no gupfukagurika. Vitamin C rero ibi byose irabirwanya. Amafunguro akungahaye kuri vitamin C twavuga poivron,indimu, amashu mu moko yayo yose, n’inkeri.

  1. Ubutare

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kutagira ubutare buhagije mu mubiri bigira uruhare rukomeye mu gupfukagurika kw’imisatsi. Ufite ikibazo cyo gupfuka imisatsi cyatewe no kubura ubutare abiterwa no kubura poroteyine ya ferritin ikaba ishinzwe ubusanzwe gutuma imisatsi ikomera. Amafunguro akungahaye ku butare twavugamo epinari,umuhondo w’igi, ibishyimbo,n’inyama z’inka.

6.Vitamin D

Imizi y’umusatsi ikura kandi igakomezwa cyane no kuba umubiri ufite Vitamin D.Iyi vitamin ikaba izwiho gufasha ubudahangarwa bw’umubiri no gutuma uturemangingo dukura. Kandi iyi vitamin ikaba ifasha umusatsi kwisana no kongera gukura neza.

Kota akazuba k’agasusuruko cyangwa ka kiberinka iminota hagati ya 10 na 15 bigufasha kubona iyi vitamin. Wanayibona mu mafunguro anyuranye nka amafi, ibihumyo n’ibindi.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND