RFL
Kigali

Icyerekezo cy’umuziki wa Annette Murava nyuma y’indirimbo yakoze ku bikomere by’umugore wapfushije umwana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2021 12:51
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava uzwi mu ndiirmbo 'Imboni', yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niho nkiri” yazamuye amarangamutima ya benshi, yakomotse ku bikomere by’umugore wapfushije umwana hashize umunsi umwe amubyaye.



Iyi ndirimbo 'Niho nkiri' ya Annette Murava yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Cyrzo & Boris, yakoze ku mitima ya benshi bamaze kuyumva. Bagaragaza ko uyu muhanzikazi yaririmbye ku nsanganyamatsiko ihuriweho na benshi birirwa ku gasambi k'isengesho basaba Imana, bamwe bagasubizwa abandi bagakomeza gutegereza igihe cyabo.

Fleury Legend wakoze amashusho y’iyi ndirimbo, yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube abwira Annette Murava ko gukorana nawe “ni umugisha.” Amubwira ko yiteguye gukomeza gukorana nawe. Ni mu gihe umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe yavuze ko yanyuzwe n’iyi ndirimbo, akabaza niba hari undi wahembuwe nkawe!

Annette yakoze iyi ndirimbo mu ishusho y’umuntu uhora ku mavi asenga, asaba Imana ubutitsa. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ibara inkuru y’umuntu wihebye umaze igihe kinini ategereje amasezerano y'Imana.

Ati “'Niho nkiri' ni indirimbo ivuga ku muntu wihebye ufite agahinda. Ku buzima bw'umuntu utegereje Imana, utegereje isezerano ry'Imana. Ku buzima bw'umuntu wasenze ariko ntabone ibisubizo n'ibyo abonye akabona ibimushaririye."

Akomeza ati "Ivuga ku muntu wibaza ku mikorere y'Imana, uko ibigenza ngo isubize, ese bigenda gute Mana? Muri macye ni uwo muntu ukomeza uvuga uti 'n'iyo umuti waba usharira nywumire kandi agakomeza asaba Imana kumuha imbaraga zo gutegereza amasezerano y'Imana.”

Uyu mukobwa uri mu bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko iyi ndirimbo yanditswe ishingiye ku muryango wagize ibyago upfusha umwana. Iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo w’uyu mugore.

Annette avuga ko we icyo yakoze ari uguhimba ururimbo (melodies).Ati “Indirimbo yanditswe igendeye ku nkuru mpamo y’umudamu wahuye n’ibibazo ariko cyane cyane uyu mwaka bahuye n’ibyago byo kubura umwana w’imfura nyuma y’umunsi umwe avutse bimuhindukira igikomere.”

Annette avuga ko umuziki we awubona mu cyerekezo kidasanzwe kubera ko yahagurikijwe n’Imana. Ati “Icyerekezo mu muziki wanjye nibona ahantu hagari, ahantu hagutse, mbona ku rwego ruri hejuru rudasanzwe kuko niyumvamo ko Imana yanteguriye ibidasanzwe muri uyu muziki.”

“Kuko usibye n'umuziki, njye nkunda kuvuga ko mu kuramya iyo Imana yahamagaye umuntu iba ifite ibintu byinshi yamuhaye nanjye rero hari ibyo yashyize muri njye. Yarantoranyije igira ibyo ishyira muri njye. Numva nizere rero y'uko Imana izangeza kure.”

Annette Murava ni umwe mu banyempano mu karamya Imana, kandi uri kuzamuka neza. Yatangiye kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi wigenga kuva mu 2015. Imiririmbire ye n’imyandikire ye ntishidikanwaho kuko ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Urahebuje’, ‘Imboni’ yamwinjije mu muziki, n’izindi.

Annette Murava yasohoye indirimbo nshya yise 'Niho nkiri' yazamuye amarangamutima ya benshi

Murava usengera muri Eglise Vivante i Kabuga yavuze ko ashaka kuzategura Album ye ya mbere

Annet Murava ni umwe mu bahanzi bari mu irushanwa Rwanda Gospel Stars Live 2021, kandi avuga ko ari kwitwara neza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIHO NKIRI’ YA ANNETTE MURAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND