RFL
Kigali

Umwanditsi w’urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi yafunzwe na RIB akurikiranyweho kwaka ruswa y’ishimishamubiri

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:1/12/2021 15:04
0


Tariki ya 30 Ugushyingo 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) ukurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.



Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko uwitwa Uwamungu Theophile ucyekwaho ibyaha birimo no kwaka ruswa y'ishimishamubiri. Ubutumwa bwa RIB buragira buti: "RIB yafunze Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga".

RIB yavuze ko "Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha". RIB ivuga ko "Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza".

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaho (RIB) rurashimira uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ari yo yose kuko ari bwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cy'u Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND