RFL
Kigali

Canada: Audace uri gukora muzika mu mbaraga nyinshi yashyize hanze indirimbo nshya 'Arrete' VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2021 14:12
0


Muneza Shema Audace [Audace] umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Canada yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Arrete' yakoreye muri Country record ikaba yarakozwe n'umwe mu ba producer bamaze gukora ibikorwa byinshi uzwi nka Element (Eleeeeh).



Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na 2 Saint umwe mu batunganya amashusho bakorera muri Big Team. Ni indirimbo y'urukundo dore ko ari nazo uyu musore yibandaho cyane. Mu gihe kingana n'amezi abiri ashize yasohoye iyitwa 'Uwa mbere' nayo yari yaje ikorera mu ngata iyitwa 'Intambwe'. Izi ndirimbo ze zose akaba ari iz'urukundo.

Mu gihe gito amaze mu muziki, Audace afite ibikorwa byinshi byivugira n'ubwo avuga ko umuziki yawutangiye kera ahubwo agahura n'inzitizi z'ishuri ntabone uko awukora. Mu gihe kingana n'umwaka umwe gusa amaze agarutse mu muziki kuwukora nk'umwuga, amaze gukora indirimbo zigera muri eshanu (5) kandi zose zifite amashusho harimo nk'iyo yise 'Freestyle' yakoranye na mugenzi we B-Threy uzwi cyane mu njyana ya Trap, izindi zose zikaba ari ize wenyine.

Audace avuga ko n'ubwo ari kure y'u Rwanda ariko arukunda cyane ndetse akunda na Showbiz yarwo muri rusange cyane ko avuga ko ubu bimaze koroha kuyikora no kumenya amakuru yayo kuko bitakiri nka cyera. Ashimangira ko nawe yiteguye guha abakunzi b'umuziki we umuziki mwiza kandi uhagije kuko ubu ari bimwe mu byo yifuzaga cyera ari kugeraho. Mu gusoza yashimiye buri muntu wese wagiye amufasha yaba abafana cyangwa abanyamakuru n'abandi bose kuko ari iby'agaciro kugira abantu bakumva kandi bagufasha.


Audace wihaye intego yo gukora umuziki nk'umwuga yashyize hanze indirimbo nshya 'Arrete'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ARRETE' YA AUDACE 



REBA HANO INDIRIMBO 'FREESTYLE' AUDACE YAKORANYE NA B-THREY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND