RFL
Kigali

Umuhanzikazi w'uburanga Nina Roz yavuze uko yataye ishuri agatabarwa n'umugabo wakuye Sheebah Karungi mu mwijima -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/11/2021 12:59
0


Umuntu wese agira inzira yanyuzemo zigoye z'ubuzima. Umuhanzikazi uzwi cyane muri Uganda Nina Roz yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo agata ishuri burundu, agafatwa akaboko n'umugabo witwa Jeff Kiwa wagize uruhare mu gufasha abarimo Sheebah Karungi bakamenyekana kubera we.



Umuhanzikazi Nina Kakunda uzwi cyane ku izina rya Nina Roz muri muzika no mu mideli akaba n'umukunzi wa Daddy Andre wamamaye mu ndirimbo 'Tugende mu church', yagize icyo avuga ku bijyanye n'ubuzima bwe avuga ko yavuye mu ishuri kubera ibibazo by'ubuzima. Nina Roz ubarizwa mu nzu ya Black Market Records iri mu zikomeye ku isi ariko ifite agashami gato muri Uganda, yatangaje ko n'ubwo atakuze ari kumwe n'ababyeyi  yagize amahirwe yo kwiga kugeza ku rwego rwa kaminuza ariko iramunanira arayita.


Nina wakanyujijeho mu rukundo n'umuhanzi Daddy Andre aho bagiye bakorana indirimbo zigakundwa muri Afurika y'Iburasirazuba, yatangaje ko yavuye mu kigo ubwo yari mu mwaka wa kabiri muri kaminuza mpuzamahanga ya Afurika y'Iburasirazuba (IUEA) aho yakurikiranaga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminyuza mu bijyanye n’ubucuruzi. Yaje kubura ubushobozi bwo gukomeza ahitamo kuva mu ishuri atangira kwibaza inzira ye y'ejo hazaza biramuyobera.


Aganira na Bukedde Tv, yasobanuye ko yifuza gusubira ku ishuri ariko ategereje igihe cyuzuye cy'Imana kugira ngo asubukure amasomo ye. Nina Roz yongeyeho ko igihe yavaga muri kaminuza, yinjiye mu ruganda rwa muzika maze atangira gukora umuziki byimazeyo ariko akabura aho amenera .


Nina Roz yaje guhura n'umugabo witwa Jeff Kiwa amubonamo impano amufata akaboko atangira kumufasha muri muzika yamamara atyo muri Uganda. Ubu ari mu bakobwa b'abaherwe dore ko afite inzu y'imideli ifite izina rikomeye muri Uganda. Uyu mugabo Jeff Kiwa yanafashije cyane Sheebak Karungi kwamamara n'ubwo Sheebak atajya ashimira ikitwa umugabo kuko yumva ntacyo bamwongerera kuri we bitewe n'uko yishoboye.


Nina Roz n'umukunzi we Daddy Andre wamenyekanye mu ndirimbo 'Tugende Mu church' yakunzwe muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND