RFL
Kigali

Ibintu 4 bigaragaza ko witeguye gushinga urugo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2021 12:46
0


Hari igihe wicara ukibaza niba igihe cyawe cyaba cyarageze ngo na we ushinge urugo. Wabuze icyakwemeza niba gushinga urugo ari ibintu bizakorohera cyangwa se bizakubera ihurizo.Menya ibintu 4 bifatika bishobora kukwereka ko witeguye kurushinga.



Urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rwatanze ibintu 4 wagenderaho wemeza ko ugejeje igihe cyo gushaka umugore cyangwa umugabo:

1.Uri indahemuka ku mukunzi wawe

Kubaka urugo bivuze kubana n’umuntu umwe ubuzima bwawe bwose usigaje ku isi. Niba rero utabasha kuba indahemuka ngo ube wabasha gukundana n’umukobwa umwe cyangwa umusore umwe, byaba byiza wibagiwe ibijyanye no gushinga urugo kuko bizakugora n'ubundi kuba indahemuka kuwo muzarushinga. Hatabayeho kuba indahemuka mu rukundo, ngo ufate guca inyuma uwo mwashakanye nk’ikintu kizira, gushinga urugo byaba bimaze iki?

2.Wishimanye/wishimiye umukunzi wawe

Gushinga urugo si ikintu kimara igihe gito runaka ahubwo ni ubuzima bwose. Niba ushaka kurushinga bisaba ko uba ubyishimiye kandi ubifitiye ubushake. Uba ugomba gushakana n’umuntu wishimiye kandi ukurimo atari ibyo uhatiriza. Niba ariko bimeze, witeguye gushaka kuko umuntu wishimira, mwanamarana ubuzima musigaje ku isi.

3.Ufite ibitekerezo bihamye kandi urakuze

Mu rushako habaho ibintu bitandukanye. Siko bihora ari umunezero cyangwa mukabana muri Paradizo izira ikibi. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Byanze bikunze mu rugo rwanyu ntimuzabura ibyo mupfa, mutongane, mugire ibyo mutumvikanaho,…Niba uzi neza ko ibi bizababaho kandi ukaba witeguye kujya ukemura buri kibazo cyose kivutse kandi mu bwumvikane n’uwo mwashakanye bitagombye kugera kure, ntakabuza uriteguye kuba warushinga.

4.Ufite ubwoba bwo gushaka

Iyi nteruro irumvikana nkaho ari ukwivuguruza ariko bivugwa ko abantu baba bashidikanya kandi bafite ubwoba bwo gushinga urugo aribo barwubaka rugakomera. Niba ujya ushidikanya ndetse ukiyumva nk'aho utazashobora kubaka urugo rugakomera, menya ko atari wowe gusa bibayeho. Icy’ingenzi ni uko ibyo twabonye haruguru ubyujuje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND